Ikompanyi Azalaï kabuhariwe mu by’amahoteli ikomoka muri Mali iratangaza ko igiye kwagura ibikorwa byayo muri Afurika y’Iburasirazuba aho izahera mu Rwanda.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ivuga ko iyi kompanyi iyoborwa na Mossadeck Bally uzwi cyane muri Afurika y’Iburengerazuba utaratanze amakuru menshi, yaba yaraguze ikibanza mu mujyi wa Kigali ngo akaba ashobora gutangira imirimo yo kubaka mu mezi ari imbere.
Mossadeck Bally yinjiye mu byo kubaka hoteli zo ku rwego rwo hejuru agamije cyane cyane abashabitsi batandukanye (businessmen).
Muri Mata 2013, uyu mugabo yatangarije Jeune Afrique ati “ubwo nakoraga mu kigo cyo mu muryango wanjye, abatugemuriraga binubiraga urwego rwa hoteli buri gihe uko basuraga Bamako.”
Mu gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika, Azalaï Hotels yatangaje mu kwezi k’Ukwakira 2013 ko yashyize umukono ku masezerano na sosiyete SNIM (Société nationale industrielle et minière) yo kugenzura hoteli Marhaba yo mu mujyi wa Nouakchott muri Mauritania.
Hari indi mishinga iyi kompanyi ifite nko muri Senegal, Guinée, Niger na Nigeria iteganyijwe kurangira muri 2020 nk’uko ushinzwe iyamamazabikorwa muri Azalaï Hotels, ari we Olga Sanvee yabitangaje mu kwezi k’Ukwakira 2013.


















TANGA IGITEKEREZO