Djibouti n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano yo kongera ubuhahirane mu by’ubucuruzi hagati y’abakora aka kazi bo mu ihugu byombi.
Aya masezerano yashyiriweho umukono mu murwa mukuru Djibouti, hagati y’umuyobozi w’icyumba cy’ubucuruzi cya Djibouti (CCD), Youssouf Moussa Dawaleh ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Emmanuel Hategeka.
Itsinda Hategeka yari ayoboye ryiganjemo abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo ubwikorezi bw’ibintu n’abantu mu ndege, itumanaho n’ibikoresho, bose bagamije kureba amahirwe ahari mu gushora imari muri Djibouti.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kandi yahamagariye abagize icyumba cy’ubucuruzi cya Djibouti hamwe n’abakora ubushabitsi butandukanye bo muri Djibouti, ko bazitabira imurikagurisha mpuzamahanga riteganyijwe mu Rwanda kuva tariki 23 Nyakanga kugeza tariki ya 3 Kanama uyu mwaka.


















TANGA IGITEKEREZO