Aya masezerano yasinywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, mu Nama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina.
Yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukungu muri Madagascar, EDBM [Economic Development Board of Madagascar] Rakotomalala Lantosoa.
Mu 2019, EDBM na RDB byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari. Ni amasezerano afatwa nk’intambwe igamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hasinywe amasezerano hagati y’izo nzego zombi agamije gushyiraho uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa ry’ayasinywe mu 2019.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hari ibiganiro bikomeje hagati y’u Rwanda na Madagascar, ahashobora kuzasinywa andi masezerano ajyanye no kuvanaho isoreshwa kabiri ry’ibicuruzwa, kuvanaho visa n’ubufatanye mu zindi nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuzima.
Yagize ati “Kandi impande zombi zishishikajwe no kugira ngo isinywa ry’ayo masezerano rizagerweho mu gihe cya vuba kiri imbere.”
Andi masezerano yasinywe hagati y’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ndetse n’Urwego rw’Abikorera muri Madagascar, ajyanye n’ubufatanye bw’impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi.
Perezida wa PSF, Mubiligi Jeanne Françoise, yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’abacuruzi bo mu Rwanda na Madagascar mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ahari ku mpande zombi.
Mubiligi yavuze ko ayo mahirwe agaragara by’umwihariko mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’itumanaho mu isakazabumenyi, ubukerarugendo, inganda n’izindi.
Ati “Uyu munsi ni uw’agaciro kandi ushushanya intambwe ikomeye mu bufatanye bushya twinjiyemo mu bucuruzi.Turi hano kugira ngo dushimangire ubufatanye, buri mu kwagura amasoko n’iterambere ry’abacuruzi bacu. Twese tuzi uruhare rukomeye ubucuruzi bugira mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, no kubyaza umusaruro amahirwe agaragara ku isoko.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Inganda muri Madagascar , GEM [Groupement des entreprises de Madagascar], Guy Foka yavuze ko intambwe yatewe ije gufasha abikorera b’impande zombi mu gufatanya no guhanahana amakuru ari ku masoko yaba ayo mu Rwanda ndetse n’ayo muri Madagascar.
Inzego zishinzwe iterambere ndetse n’abikorera hagati y’u Rwanda na Madagascar, bakoze inama igamije kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi ari ku mpande zombi ndetse n’uko yabyazwa umusaruro.
Ni mu nama yitabiriwe n’abagera kuri 30 baturutse muri Madagascar barimo abahagarariye ibigo by’ishoramari bigera kuri 20.
Perezida Rajoelina wafunguye iyi nama, yavuze ko iterambere ry’urwego rw’abikorera rigira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu kandi ari naryo u Rwanda na Madagascar bishaka kubakiraho imikoranire.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!