Minisitiri Gatete yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya CNBC Africa avuga ko kuva iyi gahunda yo gufata abashoramari bo mu karere nk’Abenegihugu yatangira byatumye abifuza gushora imari mu Rwanda biyongera.
Yagize ati “ Kuva aho abashoramari bo mu karere batangiye gufatwa kimwe n’Abenegihugu byatumye abantu bo mu karere mu nzego zinyuranye baba abashoramari, byaba ibigo binyuranye n’abikorera bitabira isoko ry’u Rwanda.”
Minisitiri Gatete yavuze ko byose byakozwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu byugarije Isi, aho u Rwanda rwihatiye kuzamura urwego rwa serivisi.
Uru rwego rwazamutse ku gipimo cya 48% mu gihe urw’ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 31% naho inganda zizamuka ku kigero cya15% cy’ubukungu bwose bw’igihugu.
Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda rugiye gushyira imbaraga nyinshi mu rwego rw’ubuhinzi hagamijwe ko buba ubuhinzi bw’umwuga, hakanazamurwa ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Ibi bizakorwa hongerwa ibikorwaremezo bifasha muri uru rwego byatangiriye mu gace kagenewe ubucuruzi (Special Economic Zones), bizatuma uru rwego ruzamuka ku gipimo cya 28% buri mwaka.
Isoko ry’imari n’imigabane naryo ni rimwe mu byazamuye ubukungu bw’u Rwanda aho bimwe mu bigo bikomeje gushyira imigabane yabyo kuri iri soko.
Ubukungu buzazamukaho 6.5% muri 2015-2016
Ubukungu bw’u Rwanda buteganyijwe kuzamuka ku kigero cya 6.5% ugereranyije n’ikigero cya 7% cyo mu mwaka wa 2014.
Ubuhinzi bw’u Rwanda bwo buteganyijwe kuzamuka ku kigero cya 5.2%, urwego rw’inganda rukazamuka ku kigero cya 8.4% mu gihe ibijyanye na Serivisi biziyongera ku kigero cya 7.2%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku kigero cya 7.6% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015, buvuye kuri 7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014.



















TANGA IGITEKEREZO