00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kunguka amashanyarazi hafi icya kabiri cy’ayo rusanganywe

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 10 February 2016 saa 07:59
Yasuwe :

Nyiramugengeri yo mu gishanga cy’Akanyaru mu karere ka Gisagara igiye kubyazwa umusaruro itange megawati 80 z’amashanyarazi kugeza muri 2020.

Ibikorwa byo kubyaza umusaruro iyi nyiramugengeri byashyiriweho umukono na Leta y’u Rwanda na Sosiyete Hakan Madencilik ve Elektrik Uretim San. Tic. A.S ku wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2015.

Hakan izakora ibikorwa byo gutanga izo ngufu mu gihe cy’amezi 47, zikazaboneka muri Werurwe 2020, zitwaye amadolari ya Amerika asaga miliyoni 400.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni yavuze ko leta y’u Rwanda izakomeza gushyira ingufu mu bikorwa bigamije kugeza ingufu ku banyarwanda.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yihaye inshingano zo kugeza ingufu ku Banyarwanda bose. Imishinga nk’iyi y’abikorera izakomeza mu rwego rwo kongera izo ngufu.”

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2017/2018 izaba yamaze kugeza ingufu ku ngo 48%,uwo mubare ukaba ugomba kwiyongera kugera ku ngo 70% muri Kamena 2018.

Kugeza ubu mu Rwanda ingufu zigera ku Banyarwanda ni megawati 185 mu gihe leta yiyemeje ko mu mwaka 2018 izaba yamaze gutanga ingufu zingana na megawati 563.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu, Germaine Kamayirese
Germaine Kamayirese ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa HAKAN (Ibumoso) ashyira umukono ku masezerano
Minisitiri Musoni (Ibumoso) n'Umuyobozi wa HAKAN
Ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages