Raporo nshya y’ikigo cy’ubushakashatsi cya Fraser yerekanye u Rwanda nk’ igihugu cya kabiri muri Afurika cyemerera abacuruzi gushora imari nta mususu.
Iyi raporo ngarukamwaka y’iki kigo cy’ubushakashatsi igaragaza ko u Rwanda rukurikira Mauritius iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, ku isi ni urwa 29.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, ruza ku mwanya wa mbere rugakurikirwa na Uganda iri ku mwanya wa 57.
Kenya iza ku mwanya wa 77, Tanzania ni iya 94, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bikurikiranye mu myanya ya nyuma y’144 n’145.
Iyi raporo yakozwe hagendewe ku burenganzira bw’umushoramari mu kwihitiramo ubucuruzi, ububasha bwo kwinjira mu masoko y’igihugu, umutekano w’imitungo y’abantu ku giti cyabo n’ubutabera.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 151 n’ Umujyi wa Hong Kong by’umwihariko bwagaragaje ko u Rwanda rwazamutse ku rutonde kuva mu 2011 rukava ku mwanya wa 35 rujya ku wa 29 ku Isi.
Iyi raporo ya Fraser Institute ariko inengwa kuba yaragendeye ku mibare yo mu 2012, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yemeza ko kuva icyo gihe kugeza ubu hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu gihe gito gishize bitari muri Raporo.
”Hari byinshi byavuguruwe nk’amategeko agenga ubucuruzi n’imitungo y’abantu ku giti cyabo, ubushinjacyaha, uburezi, n’ibindi. Iyo iyi raporo igendera ku mibare igezweho birashoboka ko u Rwanda rwari kurushaho kuza mu myanya y’ imbere ku Isi ”
Umuyobozi wa Trade Mark East Africa, Hannington Namara yabwiye The New Times ko iyo raporo irongera icyizere abashoramari bafitiye u Rwanda kuko irabaha ishusho nyayo y’ubucuruzi mu gihugu.
Igihugu gifite ubutabera bwizewe ku Isi ni Hong kong. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahoze zifatwa nk’igicumbi cy’ubutabera mu bucuruzi, ziza ku mwanya wa 12 hamwe n’u Bwongereza mu gihe mu mwaka w’ 2000 zari iza kabiri ku Isi.
Ibihugu biza ku myanya ya nyuma ni Myanmar, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi, Tchad, Iran, Algeria, Argentina, Congo na Venezuela.



















TANGA IGITEKEREZO