00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabonye umushoramari mu buvumvu

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 17 August 2015 saa 05:35
Yasuwe :

Abashoramari bakomoka muri Singapore, bagiye gushora imari mu bworozi bw’ inzuki mu Rwanda, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuki bw’u Rwanda no kubutunganya ngo bugemurwe isoko mpuzamahanga bufite ubuziranenge.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahuje amakoperative agera kuri 12 y’aborozi b’ inzuki, n’abashoramari bo muri Singapore, The Apiary, bazafasha mu kubongerera ubumenyi no kubaha ubushobozi burimo imizinga igezweho no kubagurira umusaruro.

Umuyobozi wari uhagarariye The Apiary, Esther Su, yagaragaje ko hari byinshi bifuza gukorana n’amakoperative y’abavumvu mu kongera no kunoza umusaruro w’ubuki bw’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira, yavuze ko hakenewe ingufu nyinshi ngo haboneke umusaruro w’ ubuki uhagije.

Yakomeje agira ati “Twagiye tugira ibihe aho amasoko meshi yagendaga agaragaza ko yakwifuza kubona umusaruro uturutse mu gihugu cyacu, ariko biragaragara ko tugikeneye gushyira imbaraga mu kugira ngo tuwunoze, tuwongere, duhaze amasoko yo mu gihugu dusagurire n’ ayo hanze.”

Abanya - Singapore biyemeje gushora imari mu bworozi bw' inzuki mu Rwanda

Nsanganira yavuze ko mu Rwanda nubwo hari abakora ubworozi bw’inzuki, hari n’umusaruro mwinshi uva hanze kandi Abanyarwanda benshi bakawifashisha.

Nyuma yo kubona ko abashoramari mu by’ubworozi bw’inzuki bakomeje kwiyongera, bamwe mu bakora uwo mwuga bavuga ko bamaze igihe bategereje ubufasha mu guteza imbere ubuvumvu.

Nsekanabo Francois wo mu Karere ka Ngoma, muri koperative ya Mpingwe, avuga ko bafite imbogamizi y’imizinga igezweho, agasanga badindizwa n’ ubushobozi buke bafite.

Yakomeje agira ati “Imizinga dufite, ntabwo tujya turenza ibiro 200 ku mwaka bitewe n’ uko tugifite ibikoresho bike. Dufite imizinga 15 ya kijyambere n’ indi nka 80 ya gakondo. Impamvu umusaruro uba muke ni uko n’iyo ya kijyambere, itujuje ibyangombwa. Ni amasanduka asanzwe dushyira hariya ubundi inzuki zikirwariza”

Mutemberezi Felicien wo muri Koperative COABABI mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, yabwiye IGIHE ko umusaruro uboneka, umuntu ashobora kubona nk’ibiro bibiri cyangwa bitatu, n’igihe bigera kuri bitanu mu mezi atandatu.

Yakomeje agira ati “Dukeneye ko batwongerera ubumenyi bakaduha n’ibikoresho bigezweho. Nubwo hari imizinga dufite ya kijyambere, dusa naho tubikora mu buryo bwa gakondo. Dufata ibinyagu (ibyo inzuki zikoreramo ubuki) tukabishyira mu mizinga, mu guhakura tukongera tukabitema, kandi kugira ngo inzuki zikore ikiro cy’ibinyagu ngo bisaba ko ziba zariye ibiro cumi by’ ubuki. Urumva ko nacyo ni igihombo”.

Ikilo cy’ubuki ngo bakigurisha amafaranga y’u Rwanda 2500, bakavuga ko bijyanye n’akazi bakora, nibura ikilo gikwiye kugurishwa 3000.

Mu Rwanda haboneka uduce tune tunini dukorerwamo ubworozi bw’inzuki, turimo Akagera, Nyungwe, Virunga na Gishwati, ariko The Apiary ikazatangirira muri Nyungwe n’Akagera.

U Rwanda rubona umusaruro w’ubuki hafi toni bihumbi 4 mu mwaka, rugateganya ko bijyanye na gahunda y’ imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS II, uyu musaruro uzaba urenga toni umunani mu myaka itatu iri imbere.

Mu mwaka ushize nibwo u Rwanda rwabonye ibyangombwa birwemerera kuba rwagemura ubuki ku isoko ry’i Burayi, ariko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko kugeza ubu ari nk’aho nta buki bugemurwa mu mahanga.

Aborozi b' inzuki baturutse mu bice bitandukanye by' u Rwanda beretswe amahirwe abategereje
Aba bashoramari bazaha abavumvu bo mu Rwanda ibikoresho bizatuma umusarura w' ubuki uba mwiza kurushaho
Tony Nsanganira yerekanye ko hari intambwe ikeneye guterwa mu bworozi bw' inzuki

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages