Urubuga www.rwandatrade.rw rwamuristwe tariki ya 29 Werurwe, rwakozwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA ndetse n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (TMEA/Trade Mark East Africa).
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yavuze ko kuva mu myaka mike ishize, u Rwanda rwagiye rukora amavugurura agamije koroshya ubucuruz ndetse ko urubuga ‘Rwanda Trade portal’ ruzarushaho kubigiramo uruhare.
Ati “ Kuba ‘Rwanda Trade portal’ iri kuri internet, bizafasha abohereza n’abakura ibintu mu mahanga. Ibi bigiye koroshya gahunda zirebana na gasutamo zizajya zishyirwa kuri uru rubuga[…]. Binyuze muri ibi bikorwa, bizatuma ikiguzi cyo gukora ubucuruzi kigabanuka ndetsebizagabanya umwanya byatwaraga ngo umenye abakora ikintu runaka n’amafaranga bisaba ngo gikorwe.”
U Rwanda nk’igihugu cyafunguye amarembo mu bijyanye n’ishoramari, uru rubuga rutanga icyizere ko rizakomeza gutera imbere kuko abashoramari bazajya babona amakuru bakeneye mu buryo bworoshye ndetse n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bizajya biborohera kumenya no kubahiriza ibikenewe.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko ari intambwe ikomeye itewe mu bijyanye n’ibikorwa byo koroshya ubucuruzi, inafite aho ihuriye n’amasezerano y’isoko rusange ibihugu 44 bya Afurika biherutse gushyiraho umukono i Kigali.
Ati “ Uru rubuga ruri mu murongo wa gahunda yo korohereza abakora ubucuruzi mu Rwanda, aho dushaka uko twagabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi n’igihe bitwara muri aka karere. Uru rubuga ruzanafasha abafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ubucuruzi gusangira amakuru mu buryo bunyuze mu mucyo.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Robert Bapfakurera yatangaje ko hari ibikorwa byoroshya ubucuruzi byagiye bikorwa mu gihe cyashize ariko ko hari ibindi bigiye kuza binyuze kuri ‘Rwanda Trade Portal’.
Yavuze ko mbere abacuruzi bo mu Rwanda batakazaga igihe kinini n’amafaranga menshi ku buryo iyo bikomeza gutyo byari kugorana bo bagira intambwe batera.
Bapfakurera yavuze ko nko mu 2010, umuntu yashoboraga kumara igihe kinini kuri za gasutamo atanga ibisobanuro ibi n’ibi ariko ko nyuma hakozwe amavugurura byatumye amafaranga benshi batakazaga babasha kuyazigama.
Yakomeje agira ati “ Mbere ikibazo cyo kubura amakuru cyashoboraga kuba intandaro ya ruswa; abakozi ba gasutamo bashoboraga kuririra ku ibura ry’amakuru bakarya ruswa. Kuva tumuritse ‘Rwanda Trade Portal’, amakuru menshi aratwegereye. Tugiye kuzigama amafaranga menshi mu buruzi bwacu. Uruhare rw’Urugaga rw’Abikorera ni ugukurikirana ko abacuruzi bakora cyane bagahatana n’abandi babikesha uru rubuga, ibintu bitari gushoboka iyo rutabaho.”
Urubuga Rwanda Trade Portal, rwatwaye ibihumbi 498 by’amadolari yatanzwe n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), rukorwa na Ni kimwe mu bikorwa bigamije kurushaho kunoza ubucuruzi mu Rwanda, hagabanywa 47% by’umwanya ukenerwa mu gutumiza ibicuruzwa hanze na 91% by’uwo kubyoherezayo.
Rukubiyeho inzira zose umucuruzi anyuramo ngo abashe kohereza cyangwa gutumiza ibicuruzwa hanze, inyandiko 680 zirebana n’ubucuruzi ndetse n’abakozi 80 baba biteguye gusubiza ibibazo no gutanga ubufasha ku babukeneye.
Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2017, yerekanye ko u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi.
Ni mu gihe mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa 56 rukagira amanota 70.19%; muri raporo y’uyu mwaka rufite 73.4% rukurikiye Mauritius ifite amanota 77.5% yari yagize 75.45% mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO