Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 12 Gashyantare 2026, ubwo yasobanuraga umushinga w’itegeko rihindura itegeko n° 018/2025 ryo ku wa 30 Kamena 2025 rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Bugesera ni umwe mu mishinga migari ihanzwe amaso, ndetse yitezweho impinduka zikomeye mu iterambere ry’ubukungu no gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ingendo zo mu kirere mu Karere no ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri Murangwa, yavuze ko ubwo hateganywaga uburyo bwo gukusanya amafaranga yo kubaka Ikibuga cy’Indege cy’i Bugesera, hari hateganyijwe uburyo bwo gukemura nk’ibibazo bikomeye cyane bishobora kubaho.
Yerekanye ko uburyo bwo gushaka amafaranga ari bubiri, burimo ubwo gukorana n’ibigo by’imari bikora ubucuruzi, aho inyungu ziba ziri hejuru ariko hakaba n’ubundi buryo bw’amafaranga make muntu ashobora gufata.
Ati “Aha twari twarafashe miliyoni hafi 400$ yo kwifashishwa mu kubaka ikibuga cy’indege. Twakomeje kwegera abafatanyabikorwa dukorana na bo cyane cyane Banki y’Isi, bemera kuduha ingwate ya 95% y’amafaranga azubaka ikibuga cy’indege, bituma tubona amafaranga ahendutse aho inyungu ku nguzanyo izagabanyuka cyane.”
Yerekanye kandi ko byanafashije cyane mu buryo bwo gufata amafaranga, ku buryo u Rwanda ruzajya rufata amafaranga bitewe n’ayo rugiye gukoresha.
Ati “Ubu bizadufasha gufata amafaranga igihe tuyakeneye. Ni ukuvuga ko ibikorwa bigikomeje kandi nta kizahagarara, ariko uburyo dufatamo amafaranga, azahenduka, ikindi tuzajya tuyafata igihe tuyakeneye. Mu by’ukuri amafaranga yo kubaka ikibuga cy’indege yaragabanyutse ariko amafaranga y’indi mishinga yariyongereye [kugeza] hafi miliyari 250 Frw.”
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, Jules Ndenga, muri Gicurasi 2025 yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka inzira z’indege, inzira z’amazi n’izindi zikenewe, yarangiye mu mpera za 2024, hakomezwa kubakwa inyubako z’iki kibuga.
Ibigo bitatu birimo Mota-Engil yo muri Portugal ari na yo yatangiranye n’iyubakwa ry’ikibuga, hamwe na UCC Holding cyo muri Qatar na CCC (Consolidated Contractors Company) cyo mu Bugiriki ni byo biri kubaka iki kibuga. Byakoze sosiyete imwe ihuriweho, yitwa UMC aba ari yo isinyana amasezerano na leta.
Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka iki kibuga cyahaye akazi abantu 2.000, kandi bisobanurwa ko ari cyo gice gito kuri iki kibuga. Cyose kizuzura gihaye akazi abantu 6.000.
Iki kibuga kandi cyahinduye ubuzima n’ubukungu bw’abatuye mu Bugesera binyuze mu mirimo imwe n’imwe yashinzwe nka restaurant zikorera mu bice bya Nyabagendwa na Nyamata abakozi bakora ku kibuga bariramo, n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bikorerwa aho byose bihanga imirimo ku bantu benshi.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege izarangira mu 2027. Icyiciro cya mbere nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho icyiciro cya kabiri kikazuzura mu 2032, aho kizaba gishobora kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.
Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!