00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburasirazuba: Kirehe bagiye kubona ishami rya COGEBANQUE

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 November 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Mu gihe Tour du Rwanda 2013 yageraga bwa mbere mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, umuterankunga w’iri siganwa ry’amagare - COGEBANQUE, yatanze icyizere cyo kuhashyira ishami ry’iyi banki yashyize imbaraga mu kuva mu buhinzi busanzwe ibaganisha mu buhinzi buzamura umusaruro wajya ku isoko mpuzamahanga.
Ntabwoba Bonaventure, Umuyobozi ukuriye amashami ya COGEBANQUE mu gihugu, avuga ko kuba isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" rikagera mu turere dushya, (…)

Mu gihe Tour du Rwanda 2013 yageraga bwa mbere mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, umuterankunga w’iri siganwa ry’amagare - COGEBANQUE, yatanze icyizere cyo kuhashyira ishami ry’iyi banki yashyize imbaraga mu kuva mu buhinzi busanzwe ibaganisha mu buhinzi buzamura umusaruro wajya ku isoko mpuzamahanga.

Ntabwoba Bonaventure, Umuyobozi ukuriye amashami ya COGEBANQUE mu gihugu, avuga ko kuba isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" rikagera mu turere dushya, bibafasha gukora inyigo kuko baba babonye ubwitabire bw’abaturage n’ibikorwa bihakorerwa.

Ntabwoba yagize ati: "Tour du Rwanda iri kudufasha kugera ahantu hashyashya. Twari dusanzwe dukorera Kabarondo na Rwamagana, aho turi kubaka inzu yacu bwite; uyu mwaka twashinze ishami rya Nyagatare. Nkurikije uko nabonye Kirehe n’uko twari dusanzwe tuhakorera inyigo, niho hari hasigaye mu Burasirazuba kandi hafasha banki mu kugaba amashami no kugera ku ntego zayo."

COGEBANQUE ni umwe mu baterankunga bakuru b’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, aho itanga igihembo cy’umukinnyi wigaragaje ahaterera.

Abajijwe serivisi za COGEBANQUE zikunze kuboneka muri iyi ntara y’Iburasirazuba, Ntabwoba avuga ko kuba ari intara ikize ku butaka buhingwa kandi bwera, nk’umuceri n’urutoki biboneka mu karere nka Kirehe.

COGEBANQUE iri gufasha abacuruzi n’abashoramari gukora ubuhinzi butanga umusaruro utubutse ugera ku isoko nk’ibikorwa by’umwemerere by’u Rwanda.

Yagize ati "Kugira ngo bishoboke ko umusaruro ugera ku isoko mpuzamahanga, birasaba ibigo by’imari nka COGEBANQUE ifasha abahindura umusaruro kuwongerera agaciro, tugashobora gutera intera tujya imbere n’ubukungu bw’igihugu bukazamuka muri rusange."

Ntabwoba yagarutse ku kamaro ko gutera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda aho rigera mu turere dushya kuko ari umwanya baba babonye wo kurambagiza abahatuye ku buryo bahita bahashyira ishami rya COGEBANQUE.

Uyu muyobozi asaba abakiriya babo ko igihe batabonye umwanya wo kugera kuri banki, bakoresha telefoni zigendanwa bakabona ibikorwa bya banki ndetse abashishikariza gusaba inguzanyo mu bikorwa by’ubuhinzi kuko bafite intego yo kuva ku buhinzi busanzwe bakagera ku butanga umusaruro ujyanwa mu mahanga cyangwa ku isoko urangiye.

COGEBANQUE irimo guhemba umunyonzi watsinze ahaterera mu isiganwa rya Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages