Iki kigo cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda gisanga ibindi byatangiye uru rugendo rwo kwimakaza uburyo bwo gutwara abantu n’abantu butangiza ikirere birimo VW Mobility Solutions, Victoria Autofast Rwanda, Ampersand, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride.
Uru ruganda rwa Spiro rwinjiye ku isoko ry’u Rwanda nyuma yo kuba ubukombe mu bindi bihugu birimo Benin, Togo ndetse kuri ubu rukaba rwaratangije n’ibikorwa muri Uganda.
Ku isoko ry’u Rwanda uru ruganda ruhafite moto ebyiri zirimo izwi nka ‘Commado’ ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 70 itarashiramo umuriro. Iyi ni nayo yagenewe isoko ry’abamotari basanzwe bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto.
Uru ruganda kandi rufite indi moto izwi nka ‘Chap Chap’ iri mu bwoko bwa ‘scooters’. Iyo yo ishobora gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo ariko nabo badakora ingendo ndende buri munsi.
Muri aya mezi atatu uru ruganda rwa Spiro rumaze rukorera mu Rwanda rumaze kugurisha moto 300, intego akaba ari uko nibura umwaka wa mbere uzashira rumaze kugurisha moto 3000.
Muri iki gihe kandi Spiro yamaze kubaka station 30 hirya no hino mu gihugu zishobora gukoreshwa mu gusimbuza batiri cyangwa kuzongeramo umuriro. Biteganyijwe ko kandi mu gihe cya vuba Spiro izafungura mu gihugu uruganda ruzajya ruhakorera izi moto.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Arunkumar Bhandari yagarutse ku mavu n’amavuko y’uruganda n’intego rufite ku isoko ry’u Rwanda.
IGIHE: Mwatubwira amavu n’amavuko y’ikigo Spiro n’uburyo mwatangiye gukorera mu Rwanda?
Arunkumar Bhandari: Spiro yashinzwe ifite intumbero yo gukemura ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kuzamura ubukungu muri Afurika. Twabonye ko hakenewe ibisubizo birambye kandi binoze byo gutwara abantu mu karere, ari na byo byatuganishije ku kwibanda ku ikorwa rya moto zikoresha amashanyarazi.
Kwinjira kwacu mu Rwanda byari mu ngamba zacu kuko igihugu cyagaragazaga ubushake bukomeye muri gahunda zo kubungabunga ikirere no kuzana impinduka mu by’ikoranabuhanga, bityo hatubera ahantu heza ho gushyirira mu bikorwa igitekerezo cyacu cyo koroshya iby’ingendo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni ibihe bintu by’umwihariko cyangwa udushya ikigo cyanyu cyazanye ku isoko rya moto zikoresha amashanyarazi?
Umwihariko wacu mu guhinduranya batiri udutandukanya n’abandi. Twashyizeho sitasiyo 30 zo guhinduranyirizaho batiri mu duce dukoreramo mu Rwanda mu mezi abiri yacu ya mbere, ibyo bikabashisha abamotari dukorana guhinduranya batiri yashizemo umuriro bahabwa iyuzuye mu gihe gito cyane, bikanavanaho imbogamizi yo gutegereza gushyirirwamo umuriro. Byongeye kandi, twiyemeje gukurikiza ihame ry’uburinganire mu bakozi bacu, dutanga amahirwe angana kuri bose.
Ni iki gitandukanya moto zanyu z’amashanyarazi n’izari zisanzwe ku isoko, haba mu mikorere yazo n’uburyo zikozemo?
Moto zacu zakozwe ku buryo zibasha gukora mu buryo buhanitse, kuramba no kugenda neza. Zubakanwe ubushobozi bwo gukora mu mihanda y’imbere mu gihugu n’ubwo kudahumanya ikirere. Uburyo zikozwemo buzibashisha kuba indashyikirwa ariko icy’ingenzi kurushaho, turi gushora imari mu bikorwa bizafasha kuba moto zacu zikoresha amashanyarazi ndetse na batiri zazo, byajya biteranyirizwa hano, bigatanga akazi bikanazamura iterambere ry’u Rwanda.
Bifata igihe kingana gute ngo moto zanyu zishiremo umuriro cyangwa zuzure?
Uburyo bwacu bwihariye bwo guhinduranya batiri bugabanya cyane igihe cyakabaye icyo gushyiramo umuriro, ku bakoresha moto zacu hafi yo kutagira igihe na gito bibatwara. Ni nk’umwanya wo guhagarara umuntu anywesha lisansi! Icyakora, uburyo busanzwe bwo gushyira umuriro muri batiri ku ma sitasiyo yacu, butwara amasaha abiri kugeza kuri atatu zikaba zuzuye.
Gushyira umuriro kinyamwuga muri batiri bitwara ikiguzi kiboneye, bikanagabanyiriza leta umutwaro ku muriro w’amashanyarazi ukoreshwa iyo dukoresheje uburyo bwacu butekanye kurusha kujya gushyirira umuriro muri batiri mu ngo.
Isoko ry’u Rwanda ryakiriye rite izi moto zanyu zikoresha amashanyarazi?
Isoko ry’u Rwanda ryakiriye neza ikoreshwa rya moto zacu zikoresha amashanyarazi. Zakiriwe neza kubera ari inshuti y’ibidukikije, guhenduka kwazo, n’uburyo zafashije mu by’ingendo, byatumye zakiranwa yombi hano mu karere. Abamotari bazitwara batubwira ko bari kubona inyungu yiyongera, kubera ko gukoresha izi moto bihendutse kurusha izo bakoreshaga mbere.
Bamwe mu bamotari batubwiye ko inyungu yabo yazamutse ikava ku 6000Frw ku munsi ikagera ku 11 000Frw cyangwa arenga. Ikirenze kuri ibyo, serivisi zacu akenshi ziba zirimo ubwishingizi, amasezerano yo gutanga telefoni ngendanwa, n’izindi nyungu zikubiye mu bwishyu. Rero ni byiza ku bukungu, ubuzima ndetse n’ikirere.
Ni izihe ntambwe ikigo cyanyu kiri gutera kugira ngo mwizere ko moto z'amashanyarazi zihendutse kandi zigera ku byiciro bitandukanye by'abaturage b'u Rwanda?
Dukorana bya hafi n'ibigo by'imari kugira ngo dutange uburyo butuma moto zacu z'amashanyarazi zihenduka ku by’iciro bitandukanye by’abaturage. Ku bamotari, dushobora kubahinduranyiriza moto bari basanganywe tukabaha iz’amashanyarazi nshya za Spiro mu rwego rw’imikoranire.
Byongeye kandi, dukomeje gushora imari mu bikorwaremezo nka sitasiyo zihinduranyirizwaho za batiri kugira ngo twizere ko zihari ku bwinshi ndetse twanasinyanye amasezerano na Bboxx hagamijwe kunoza ibijyanye n’imari ku bamotari bacu.
Hari gahunda cyangwa politiki leta yashyizeho zishyigikira izamuka ry’ikoreshwa ry’izi moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, ikigo cyanyu cyabyungukiyemo gite?
Guverinoma y'u Rwanda yerekanye ubushake bukomeye bwo kuzamura iterambere ry’ikoranabuhanga mu kubungabunga ibidukikije, haba kuri twe ndetse no ku isoko muri rusange. Gahunda na politiki zitandukanye zishyigikira iterambere ry’ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi zashyizweho kandi twasanze ibyo bifasha cyane mu gushyiraho no kwagura ibikorwa byacu mu gihugu.
Mutekereza mute ejo hazaza h'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Rwanda, kandi ni uruhe ruhare ikigo cyanyu kigira mu gutegura aho hazaza?
Duhanze amaso icyerekezo cy’ahazaza h’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi nk’ihame kurusha uko byaba umwihariko ku Rwanda gusa. Spiro, nk’iri mu babitangije, igamije kuyobora iyi mpinduramatwara idahwema guhanga udushya no kwagura ibikorwa dutanga, igira uruhare ku cyerekezo cy’igihugu cy’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kubungabunga ikirere.
Nk’abafite uruhare runini ku isoko, tuzakomeza guteza imbere ibicuruzwa byacu hamwe n’imikoranire kugira ngo twizere neza ko moto z’amashanyarazi zitunganye, zizewe kandi zihendutse mu buryo bwo kuzenguruka umujyi.
Ni izihe nyungu zazanywe na moto z'amashanyarazi ugereranyije na moto zikoresha lisansi, kandi ni gute ziri kugira uruhare mu iterambere rirambye no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda?
Ipikipiki z'amashanyarazi ntizihumanya ikirere, zihendutse gukora no gukanikwa ugereranyije n’izikoresha lisansi. Mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, zigira uruhare runini mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Zifasha kandi mu kugabanya urusaku n’ihumana ry’umwuka, zigira uruhare mu kubaho kw’imijyi myiza. Byongeye kandi, zitanga umutekano mu kugenda mu muhanda kuko ubasha kumva imodoka iturutse inyuma, ndetse zikanagenda neza nta kudigadiga bitewe n’aho batiri zazo ziba ziri.
Ni mpinduka ki mubona ku hazaza ha moto z’amashanyarazi mu myaka 5-10 iri imbere?
Mbona hazaba kwaguka gukomeye mu by’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika. Uko ibikorwa remezo bigenda bitera imbere no kumenya ibyiza byazo byiyongera, moto zikoresha amashanyarazi zizarushaho kugenda zihinduka uburyo bwo gutwara abantu. Ikoranabuhanga rizakomeza gutera imbere, hatezwa imbere imikorere, urwego, hanoroshywa ibiciro. Guverinoma nyinshi ziri kugenda ziva mu ikoreshwa rya moto za lisansi, bityo rero byanze bikunze ejo hazaza ni ah’isi ifite moto zikoresha amashanyarazi, ntabwo ari iza mazutu na lisansi mu myaka mike iri imbere.
Ushobora kudusangiza imishinga cyangwa ibikorwa biri imbere ikigo cyanyu kiri gukora mu mu byerekeye moto z’amashanyarazi?
Mu gihe ntashobora gutangaza amakuru yihariye muri iki gihe, navuga ko dufite gahunda zishimishije zo kwagura ibikorwa ku mapikipiki y’amashanyarazi hamwe no kongera sitasiyo zo guhinduranyirizaho. Ikindi kandi, dukomeje gushakisha ubufatanye bugaragara kugira ngo tunoze ibyo dutanga tunagere ku bakiliya. Komeza ube hafi ukurikirane amatangazo akomeye dutanga!








Ibitekerezo 0