00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda yujuje Hotel muri Kenya ifite agaciro ka miliyari y’amanyarwanda

Yanditswe na

Mazimpaka Jean Pierre

Kuya 10 March 2015 saa 01:43
Yasuwe :

Umunyarwanda Jean Baptiste Gasangwa yujuje Hoteli igezweho muri Kenya ku cyambu cya Mombasa ahitwa Mtwapa, ashaka kubyaza amahirwe urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu mu bihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gasangwa, yavuze ko yishimye nk’Umunyarwanda kubona akoze igikorwa nk’icyo kandi ko adashidikanya ko kizatuma n’abandi Banyarwanda bakangukira gushora imari yabo muri EAC nk’uko abo mu bindi bihugu babikora mu Rwanda.

Hoteli Gasaro ifite amagorofa atanu, ibyumba 40 byo gucumbikiramo, icyumba cy’inama gishobora kuberamo n’ibitaramo cyakira abantu magana atatu bicaye neza, ubwogero, aho kwicira akanyota (Bar), aho gufatira amafunguro (Restaurant), n’ibindi byangombwa biranga hoteli.

Imitako ndetse n’igishushanyo cy’uko Gasaro Hotel isa byakozwe na Bruno Dushime, umunyabugeni uba mu Bubiligi wagerageje gukoresha ubugeni gakondo bw’Abanyarwanda. Ibi bigaragarira cyane mu Kirango cya Gasaro Hotel gikoze hagendewe ku mitako y’uduseke twa Kinyarwanda.

Gasangwa yabwiye IGIHE ko kubaka Hotel muri Kenya yabitewe no gushaka kubyaza amahirwe urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri EAC. Ibi abikoze mu gihe mu Rwanda hagaragara abashoramari b’Abanyakenya benshi.

Yagize ati “Nk’uko Abanyakenya tubabona ari benshi mu Rwanda ni ngombwa ko natwe tujya gukorera iwabo tukabyaza umusaruro ubukungu bafite. Kuba abakuru b’ibihugu barashyizeho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri EAC ni ngombwa ko n’Abanyarwanda tubasha gukorera mu bindi bihugu. Niyo mpamvu yatumye twubaka iyi Hotel Gasaro i Mombasa”

Yakomeje agira ati “Iyi Hotel ni iya mbere yubatswe n’Abanyarwanda muri Kenya, hano Mombasa. Ubwo twayifunguraga ku wa 26 Ukuboza 2014, hari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, yarabishimye ndetse asaba ko n’abandi Banyarwanda bareberaho, bakaza bagakora.”

Gasangwa agaragaza ko bubaka iyi Hotel bari bafite mu bitekerezo byabo cyane cyane abakiriya b’Abanyafurika ari nayo mpamvu bashyizeho ibiciro bito.

Yavuze ko kandi Abanyarwanda batembera Mombasa babonye aho bagenda bisanga dore ko bazajya banagabanyirizwa 10% igihe baje ari itsinda.

Ushaka kumenya byinshi kuri Hoteli Gasaro wasura urubuga rwayo www.gasarohotel.com cyangwa se Paji yayo ya Facebook, Gasaro Hotel.

[email protected]
@MazimpakaJp


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages