00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaroro ukomoka ku buhinzi ugiye kubonerwa amasoko ku bwinshi

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 16 May 2013 saa 05:27
Yasuwe :

Ikigo cy’ubuhahirane cya Afurika y’uburasirazuba, “East Africa Exchange” gikorera mu Rwanda, kigiye kuba igisubizo haba ku bahinzi ndetse n’abakenera kugura umusaruro w’abo bahinzi, ibintu bizakemura ikibazo cy’ibiciro ku isoko ndetse no kurushaho kugeza uyu musaruro ku masoko mpuzamahanga.
Ibi ni bimwe mu bisobanuro byatanzwe n’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa ba East Africa Exchange (EAX Rwanda), ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru b’Abanyarwanda ,ndetse banerekana Umuyobozi (…)

Ikigo cy’ubuhahirane cya Afurika y’uburasirazuba, “East Africa Exchange” gikorera mu Rwanda, kigiye kuba igisubizo haba ku bahinzi ndetse n’abakenera kugura umusaruro w’abo bahinzi, ibintu bizakemura ikibazo cy’ibiciro ku isoko ndetse no kurushaho kugeza uyu musaruro ku masoko mpuzamahanga.

Ibi ni bimwe mu bisobanuro byatanzwe n’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa ba East Africa Exchange (EAX Rwanda), ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru b’Abanyarwanda ,ndetse banerekana Umuyobozi mushya wa EAX Rwanda, Paul Kukubo.

Ambasaderi Jendayi Frazer, uri mu buyobozi bwa Africa Exchange Holdings (AFEX), akaba ari nawe wari uyoboye iki kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye kandi gifite umusaruro w’ihariye ukenerwa cyane ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane icyayi cy’uRwanda.

Ati “Hari impamvu mu gushyiraho iki kigo twahereye mu Rwanda. Ni uko u Rwanda ari igihugu cyorohereza ishoramari cyane, kandi ntitwajya ahantu harangwa ruswa ngo abe ariho tujya.”

Mu migambi EAX ifite nk’uko umuyobozi wayo Paul Kukubo abitangaza, ngo ni uguteza imbere ubushobozi bw’abahinzi kuko 65% y’abaturage ba Afurika babarwa nk’abatunzwe n’umwuga w’ubuhinzi, bityo ngo iyi ikaba ariyo mpamvu mu gushakira abaguzi umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, hitabwa kugushakira abahinzi umuguzi ufite igiciro cyiza.

Hifashishijwe tekiniki yo gucuruza ya NASDAQ OMX, ikora nk’uburyo bwa cyamunara uretse ko yo ugurisha nyiri ibicuruzwa nawe aba afite ijambo ku bye, EAX ngo izaba igisubizo mu buryo budasubirwaho mu koroshya ubuhahirane bw’umuhinzi ndetse n’umuguzi nk’uko byatangajwe na Paul Kukubo umuyobozi mushya wayo.

Muri gahunda zayo ikaba ikora mu buryo bwo gushakira abaguzi umusaruro w’abahinzi, ikawugeza ku baguzi banini mu karere, ndetse n’andi mahanga, kumenyesha abahinzi ibyo abaguzi b’umusaruro bashaka ku musaruro, no kugenzura hanashakishwa ibiciro byiza.

Isosiyete East Africa Exchange, ikorera i Kigali, mu nyubako ya Kigali City Tower mu igorofa ya 12.

Iyi sosiyete ikora ku bufatanye n’andi masosiyete ane, ariyo; Berggruen holdings, Heirs Holdings, 50ventures ya Ambasaderi Frazer na Ngali Holdings iyobowe na Andrew Nyamvumba.

Ambasaderi Frazer aganira n'abanyamakauru
Paul Kukubo umuyobozi mushya wa Rwanda East Africa Exchange

Foto:Igihozo F.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages