00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yego TV izaha akazi Abanyarwanda barenga 7000

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 27 November 2014 saa 08:25
Yasuwe :

Televiziyo nshya mu Rwanda, Yego Tv iremeza ko izatanga akazi ku rubyiruko rw’Abanyarwanda barenga 7000 aho izaba ifite umunyamakuru muri buri murenge bigatuma izana udushya tutigeze tugaragara mu Rwanda hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage.
Mu kiganiro kirambuye umuyobozi wa Yego TV, Shema Katende Luyombya, yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, yavuze ko mu byo Yego TV izanye nk’igisubizo harimo gahunda z’ibiganiro bihoraho, amakuru aturuka muri buri murenge mu gihugu, amakinamico (…)

Televiziyo nshya mu Rwanda, Yego Tv iremeza ko izatanga akazi ku rubyiruko rw’Abanyarwanda barenga 7000 aho izaba ifite umunyamakuru muri buri murenge bigatuma izana udushya tutigeze tugaragara mu Rwanda hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage.

Mu kiganiro kirambuye umuyobozi wa Yego TV, Shema Katende Luyombya, yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, yavuze ko mu byo Yego TV izanye nk’igisubizo harimo gahunda z’ibiganiro bihoraho, amakuru aturuka muri buri murenge mu gihugu, amakinamico y’uruhererekane y’Abanyarwanda, Filimi z’Abanyarwanda, ndetse na Shampiyona y’umupira w’amaguru y’Abongereza isobanuye mu Kinyarwanda.

Shema avuga ko ku bufatanye na Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga bashinze icyo bise “YEGO Network” nk’umushinga wo guteza imbere urubyiruko mu kwihangira imirimo.

Ati “Aha Yego tuyikoresha nk’ijambo ry’impine ya ‘Youth Empowerment for Global Opportunities’. Yego TV rero ni ishami rito ry’umushinga mugari w’urubyiruko ‘Yego Network’ uzakorwa n’urubyiruko ubwabo. Turateganya kuzatanga akazi ku bantu bagera ku 7000 mu gufasha Leta kugera ku ntego zayo zo guteza imbere urubyiruko.”

Shema avuga ko bazanye itandukaniro n’andi mateleviziyo asanzwe mu Rwanda.

Yagize ati “Ibyo tuzanye byose ni bishya ku Banyarwanda. Urugero ni amakuru yacu, ushobora kwibaza amakuru aturutse mu mirenge 416 igize u Rwanda aho tuzaba dufite umunyamakuru muri buri murenge. Ibikorerwa mu murenge umwe bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu wundi. Ni amakuru agomba kugira icyo asigira uyarebye.”

Mu zindi gahunda zitandukanye cyane n’izo izindi televiziyo zifite, Shema avuga ko ubu bari gukorana n’amatsinda atanu y’abakinnyi b’amakinamico y’uruhererekane(Drama Series) afite ubutumwa buhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Muri ayo matsinda harimo iryo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rizwi nka “Stars du Theatre” rizajya rikina umukino wiswe “Intiti”.

Undi mukino ni ugaragaza ubuzima bwo mu mashuri makuru wiswe “Rwagasabo Academy”, uwitwa “Mu Gasantere” wo uzajya ugaragaza ubuzima bw’abaturage iwabo mu nsisiro naho undi mukino uzaba ugaragaza imico wiswe “Abasanjos” uzagaragaramo umudipolomate wo muri Nigeria washakanye n’Umunyarwandakazi hakabaho amakimbirane ashingiye ku mico.

Bazajya kandi berekana filimi zikorerwa mu Rwanda, zakinywe n’amatsinda akina filimi agera kuri 20, bite no kuri gahunda zigenewe abana bato zikinnye mu buryo bwigisha kandi zitaruhije ubwonko bwabo.

Kuri ubu, Yego TV yazanye insakazamashusho zigera ku bihumbi mirongo 50 zizahabwa abaturage bakajya bazishyura amafaranga 150 y’Amanyarwanda ku munsi mu gihe kingana n’amezi 24 umuntu agahita ayegukana. Izi televiziyo zizaba zikoresha umuriro muke cyane kandi ntizikenere kugurirwa ifatabuguzi.

Yego TV igaragaza ko ibyo iri gukora bitanga icyizere ko ari televiziyo izahoraho mu Rwanda ndetse ko mu gihe izaba imaze gutangira nta kabuza izayobora isoko ry’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages