Kugira ngo ubashe kumva uruhare rw’amabati mu bwubatsi, imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yo mu 2010, yagaragazaga ko amabati aza ku mwanya wa kane mu bikoresho by’ubwubatsi 11, byatumizwaga mu mahanga.
Icyo gihe nibura amabati yatumizwaga mu mahanga yabaga afite agaciro ka miliyoni $74. Ni mu gihe Sima yatumizwaga mu mahanga muri icyo gihe yari ifite agaciro ka miliyoni $50 ku mwaka.
Urwego rw’Ubwubatsi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’igihugu kubera ko nko mu 2019, rwinjiyj miliyari 647Frw mu bukungu bw’igihugu. Ni urwego rukura umunsi ku munsi kubera ko muri uyu mwaka rwazamutse ku kigero cya 4%.
U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5,5 mu 2050 zo gutuzamo abaturage. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.
Ni ukuvuga ko izo nzu zose zizubakwa, zizakenera amabati yo kuzisakara, ari nayo mpamvu inganda ziyakora ziyongera umunsi ku munsi mu Rwanda.
Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, igaragaza ko mu gihugu hari inganda 19 zikora amabati.
Zifite ubushobozi bwo gukora toni 43,000 ku mwaka zishobora gusakara metero kare (sqm) zigera kuri miliyoni 19 mu gihe cy’umwaka umwe.
Minicom yabwiye IGIHE ko umusaruro w’inganda z’amabati ugera kuri miliyari 65 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.
U Rwanda ntabwo rwihagije mu mabati
N’ubwo inganda zikora amabati mu Rwanda zimaze kuba ubukombe, ntabwo ziragera ku rwego rwo guhaza isoko ry’imbere mu gihugu kuko u Rwanda ruracyatumiza amabati mu mahanga.
Minicom igaragaza ko buri mwaka, u Rwanda rutumiza hanze amabati afite agaciro ka miliyari 22Frw. Ni amabati ashobora gusakara ahagera kuri metero kare (sqm) zigera kuri miliyoni esheshatu.
N’ubwo bimeze bityo ariko, hari amabati akorerwa mu Rwanda yoherezwa ku masoko yo hanze, aho nibura ayoherezwa muri mwaka aba afite agaciro ka $4,697,846.
Minicom yagaragaje ko hari ubufatanye iyi minisiteri ifitanye n’izindi nzego ahakomeje gushishikariza abikorera gushora imari mu nganda zitunganya amabati.
Ubutumwa bw’ishami rishinzwe inganda bugira buti “MINICOM ifatanyije n’izindi nzego ikomeje gushishikariza abashoramari gushora imari bubaka inganda zikora amabati ndetse n’izisanzweho kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amabati bakora zujuje ubuziranenge kugirango kandi abashe guhaza isoko no gusagurira amahanga.”
Zimwe mu nganda zikorera amabati mu Rwanda
Benshi mu Rwanda iyo havugwaga amabati bahitaga bumva Tolirwa Ltd nk’uruganda ruyakora cyane ko ruri mu zabayeho mbere mu Rwanda.
Ni uruganda rwatangiye mu 1978, kuri ubu rukaba ruri mu nganda zirambye mu gufasha Abanyarwanda kubona isakaro ryaba iry’inzu zabo, amahoteli, n’ibindi byubakwa.
Uruganda rwa Tolirwa Ltd, uretse kuba rukorera amabati mu Rwanda rukayacuruza imbere mu gihugu ariko ruri no mu nganda zikomeye mu Karere kuko rujyana amabati mu bihugu bitandukanye.
Tolirwa Ltd kuri ubu ikorera i Masoro mu Mujyi wa Kigali ahari Icyanya cyahariwe Inganda, gusa rufite amashami hirya no hino mu gihugu. Uretse gukora amabati kandi Tolirwa Ltd inakora ibindi bikoresho by’ubwubatsi bitandukanye.
Uruganda Master Steel Limited ruherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho rwubatse ku buso bungana na hegitari16, narwo ruri mu zikomeye zikora amabati mu Rwanda.
Ni uruganda rwatangiye mu 2005, aho rurakora amabati yo mu bwoko butandukanye arimo Garvanized iron sheet, Aluminium, Pre-paint iron sheet, Super cover, evertile, Ondulée’ n’ubundi.
Ibyo uruganda rwifashisha mu gucura ibi bikoresho bikomoka ku byuma bitumizwa mu Butaliyani, Espagne, Turikiya ndetse no mu Bushinwa. Ni uruganda rukoresha abantu basaga 220 bahoraho kandi bafite ubwishingizi.
Uruganda rukoresha imashini ahanini zigezweho. Kuri ubu, isoko rya Master Steel Ltd, riri kurwego rw’abikorera ndetse n’ibigo bya Leta.
Uretse amabati, uru ruganda rukora n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi birimo imisumari n’ibindi.
Urundi ruganda rumaze gushinga imizi mu gukorera amabati mu Rwanda ni urwa Safintra Rwanda Ltd rukomoka mu kigo kinini gikomeye muri Afurika cya ‘Safal Group’ .
Ni ikigo kiza ku isonga mu gukora isakaro rikoranye ikoranabuhanga rya aluminium na zinc bwa mbere muri Afurika bituma amabati adacuya cyangwa ngo atore umugeze. Ibarizwa mu bihugu 12 muri Afurika harimo iy’uburasirazuba ndetse n’iya amajyepfo.
Uruganda Safintra Rwanda Ltd, rwatangiye mu 2007, rutangira rukorera muri Kicukiro kugeza mu 2016, ubwo rwimukaga rukajya gukorera i Masoro mu Mujyi wa Kigali ahari Icyanya cyahariwe Inganda.
Uruganda S&H Industries Ltd narwo ruri mu zimaze igihe rukorera amabati mu Rwanda ndetse rwazanye umwihariko wo gukora amabati atwikiriwe n’amabuye aseye, akomekwaho mu buhanga bukomeye biyaha kuramba,gusa neza no gukomera.
Ni uruganda rukora amabati y’ibyiciro bitandukanye bitewe n’uko umukilya yifite harimo “Hippo tile” ,”Hippo classic” na “Hippo Shingle” gusa yose ahuriweho no kuba afubitswe n’amabuye aseye ndetse akoranywe Aluminum na Zinc.
Uruganda rwa S&H Industries Ltd, rwatangiye gukorera mu Rwanda muri Nyakanga 2013, rukaba ari ikigo gihuriweho na Sisay Investment Ltd yo muri Etiopiya ndetse na Horizon group Ltd.
Uruganda rwa COFATOLE LTD , rukora amabati yamamaye ku izina rya Tembo, ni rumwe mu zimaze kubaka izina mu gukora amabati.
Izindi nganda zikorera amabati mu Rwanda zirimo Rwanda Special Materials Ltd , All City Rwanda Ltd, Material Bank Rwanda Lltd, New Precision co; Ltd, Royal Fix amabati Ltd , Salama Machine Ltd , Steel Giant Limited , Obor Technology(Rwanda) Ltd , Madras Materials Ltd, Petrocom ltd, Simaco Ltd , Metalen Ltd na Kinglion.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!