00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDF imaze gutanga ingwate z’agaciro kangana na miliyoni 13

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 December 2012 saa 07:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigega cy’ingwate (Business Development Fund-BDF) burishimira ko umubare w’abashoramari n’ibigo by’abikorera ku giti cyabo bakorana barushaho kwiyongera ku buryo ubu bamaze kugeza ku gutanga ingwate z‘agaciro kangana na Miliyoni 13 z’amafanga y’u Rwanda.
Ibi byatangajwe ku wa 22 Ugushyingo 2012, ubwo BDF yaganiraga n’abafatanyabikorwa bayo inamurika bimwe mu byagezweho mu myaka ibiri imaze ikora.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (ICT) Jean Philbert (…)

Ubuyobozi bw’Ikigega cy’ingwate (Business Development Fund-BDF) burishimira ko umubare w’abashoramari n’ibigo by’abikorera ku giti cyabo bakorana barushaho kwiyongera ku buryo ubu bamaze kugeza ku gutanga ingwate z‘agaciro kangana na Miliyoni 13 z’amafanga y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe ku wa 22 Ugushyingo 2012, ubwo BDF yaganiraga n’abafatanyabikorwa bayo inamurika bimwe mu byagezweho mu myaka ibiri imaze ikora.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (ICT) Jean Philbert Nsengimana yashimiye BDF ku kuba yaragize uruhare runini mu ihangwa ry’imirimo ku ruyiruko n’abagore. Yagize ati “Ndashimira BDF n’ibikorwa by’intagereranywa mugeza ku banyarwanda. Guverinoma y’u Rwanda ni yo yabitekerejeho bitewe n’icyerekezo yari yihaye. Twe nka Guverinoma turangamiye guhanga imirimo 500 buri mwaka; uyu mwaka twahanze imirimo 104.”

Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, na we yashimiye BDF ku kuba yarafashije abashoramari mu bijyanye no guhabwa inguzanyo n’amabanki. Yatanze urugero rw’uko Banki ya Kigali (BK) imaze kwemera imishinga irenga 1000, bitewe n’uko abayitanze bagaragazaga ko bafite ingwate ya BDF.

Umuyobozi wa BDF yashimiye abafatanyabikorwa bose babafashije kugera ku byo bamaze kugeraho. Yavuze ko ubu basigaye bakorana n’ibigo by’ubucuruzi 131, agaragaza ko barangamiye gutera imbere no kurushaho kunoza imikorere n’ababagana ndetse n’abafatanyabikorwa.

Mu mashusho yerekanywe muri uyu mugoroba harimo ubuhamya bw’abaturage bavuga ko kugana BDF byatumye imishinga yabo yemerwa. Urugero ni rwiyemezamirimo witwa Bagabamenshi Pascal wo mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamoni mu Ntara y’Amajyepfo, ufite uruganda rwa Kawa. Avuga ko nyuma yo guhabwa inguzanyo ubu yatanze akazi ku bagore barenga 200.

Ikigo cy’ingwate BDF cyishingira kandi kigafasha imishinga iciriritse. Kinateza imbere ibigo bito nab a rwiyemezamirimo baciriritse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages