Mu murenge wa Cyeza wo mu karere ka Muhanga, hafunguwe ku mugaragaro icyicaro cya koperative yo kuzigama no kugurizanya y’umurenge bise Ingeri-Cyeza SACCO ; ikazabafasha kwizigamira ariko na bo bakaba bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe bakorana na yo mu kubona inguzanyo yabafasha kugira icyo bakoresha amasambu badahinga.
Iyi SACCO yafunguwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2013, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne akaba yarasabye abaturage b’uyu murenge kwitabira umurimo bagahinga amasambu yabo bakabona umusaruro ubaha amafaranga bityo bakajya babona amafaranga
babitsa.
Aba baturage basabwe guhuza imikorere yabo na SACCO, bakajya bayakamo inguzanyo kugira ngo bite ku masambu yabo abahe umusaruro ku buryo babona amafaranga yo kubitsa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yabasabye no kwita ku burezi bw’abana babo kuko byagaragaye ko uyu murenge abana batatsinze neza mu bizamini biheruka, abasaba kwibuka inshingano zabo mu burezi bw’abana no kubitaho mu masomo kuko ari bo bazateza umurenge wabo imbere.



















TANGA IGITEKEREZO