Minisiteri y’Umurimo ivuga ko mu cyerekezo 2020 Abanyarwanda nibura 50 % bazaba bafite imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa bakora, iyi mirimo ikazagerwaho hatezwa imbere imyuga.
Minisitiri w’umurimo Murekezi Anastase, atangiza gahunda yo kuremera abantu yiswe ‘Kuremera Program’ yatangaje ko ahantu hakorerwa imyuga hagiye kwiyongera. Yavuze ko mu kwezi kwa Werurwe 2013 ahakorerwa imyuga hitwaga mu Gakinjiro ubu hasigaye hitwa mu ‘Gakiriro’ kubera ko abahakorera bahakura amafaranga abakiza, haziyongera nibura hakaba 10 mu Rwanda hose.
Avuga ko bazahera ku Gakiriro ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, n’ahandi hirya no hino mu gihugu hakazagenda hubakwa udukiriro.
Utu ‘Dukiriro’ tuzajya dukorerwamo imyuga y’ubusudizi, ububaji n’indi mirimo y’ubukorikori. Abadukoreramo bibafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo.
N’ubwo ariko iyi gahunda iriho, abamenyereye gukora imyuga bavuga ko hakiri inzitizi cyane cyane izishingiye ku mikoro.
Belineza Theobard, umunyamuryango wa Koperative Kora ikorera mu Gakinjiro nyirizina ka Kigali, avuga ko iyi gahunda izabafasha gukorera ahari umutekano. Yongeraho ko ikibura mu mirimo yabo ari ibikoresho bigendanye n’icyerekezo cy’iterambere.
Mu mirimo yabo avuga ko banakoresha amaboko, kandi hari hakwiye gukoresha imashini zunganira umuntu bikihutisha imirimo no gukora byinshi bisobanutse, bityo akumva hakwiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu byo bakora bagakora ibijyanye n’icyerekezo.
Minisiteri y’umurimo itangaza ko gahunda yo kubaka ‘udukiriro’ izanyura muri Gahunda yo Kuremera izafatanya na gahunda ya Hanga umurimo, zifashe abanyabukorikori kwivana mu bukene no kwiteza imbere bibumbiye mu ma koperative.



















TANGA IGITEKEREZO