Mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cyawo, no gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gushora imari mu kubaka amahoteli, mu karere ka Kicukiro ahitwa Sonatubes, ku wa 5 Gashyantare hafunguwe Hoteli nshya yiswe Classic Hotel.
Iyi hoteli yubatse ku muhanda ujya i Remera, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru wayo, Niyoniringiye Jean Paul, ifite akarusho kuko ngo abakozi bafite babizobereyemo. Agira ati “Abakozi bacu ni inzobere mu mwuga kuko tutazanye abaje kwiga, ahubwo twafashe abasanzwe bamenyereye akazi kandi bakora neza.” Ibyo ngo bituma serivisi batanga n’ubundi atari iyo hasi kuko baje guhangana n’izindi hoteli zisanzwe zikora.
Ifite ibyumba 50 by’amacumbi buri cyumba gifite Telefoni, televiziyo na Firigo. Ifite kandi ibyumba byo gukoreramo inama, ikaba igiye gutangirana abakozi basaga 50 ariko mu minsi mike bateganya kugeza kuri 80.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage witabiriye umuhango wo gufungura Classic Hotel, yashimye igikorwa cyakozwe na Habyarimana Jean Pierre, avuga ko byaba akarusho ari uko abashoramari nkawe bahora bavuka, kuko babaye benshi iterambere ryifuzwa ryagerwaho vuba.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Nzeyimana Alphonse, witabiriye gutaha iyo Hoteli nshya yagize ati “Gukora ibikorwa nk’ibi bigaragaza urukundo rw’igihugu.”
Akomeza avuga ko iyo hoteli itaje guteza imbere Umujyi gusa kuko izaha abantu benshi akazi kandi abazagemuramo ibiribwa n’ibinyobwa na bo bazabona amafaranga. Asaba abafite igitekerezo nk’icya Habyarimana Jean Pierre kugana ubuyobozi bw’Umujyi bakabafasha kuyishyira mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO