00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Urubyiruko rurasabwa kutitinya no gukorana neza n’amabanki

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 1 December 2012 saa 12:34
Yasuwe :

Ku 30 Ugushyingo 2012, urubyiruko rugera kuri 300 rwibumbiye mu makoperative n’amashyirahamwe mu mujyi wa Kigali rwahuguwe ku buryo rwabona amafaranga rukorana n’amabanki kugira ngo rwagure ibikorwa aho kwitinya.
Uru rubyiruko rwahuguwe ku buryo imishinga yarwo ryayagura, igakoranwa ubuhanga kandi rukagirirwa icyizere.
Mu bibazo urubyiruko ruhura na byo hari ukuba imishinga yarwo itabona abayitera inkunga uko babyifuza. Nirere Colette, umunyamuryango w’Abasaveri i Nyamirambo, mu (…)

Ku 30 Ugushyingo 2012, urubyiruko rugera kuri 300 rwibumbiye mu makoperative n’amashyirahamwe mu mujyi wa Kigali rwahuguwe ku buryo rwabona amafaranga rukorana n’amabanki kugira ngo rwagure ibikorwa aho kwitinya.

Uru rubyiruko rwahuguwe ku buryo imishinga yarwo ryayagura, igakoranwa ubuhanga kandi rukagirirwa icyizere.

Mu bibazo urubyiruko ruhura na byo hari ukuba imishinga yarwo itabona abayitera inkunga uko babyifuza. Nirere Colette, umunyamuryango w’Abasaveri i Nyamirambo, mu kiganiro yagiranye na IGIHE ati “Uyu munsi twabashije kubona ko umuntu ashobora kwiyigira umushinga atari wa wundi abantu bahuriraho ari benshi, na we akabasha guhanga agashya kugira ngo abashe kubona isoko bitewe nicyo warishyizeho.

Kuri iki kibazo ariko Bigenimana Emamnuel, Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga mu bijyanye n’ingwate (BDF), yashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo urubyiruko rushobore kubona amafaranga yo gucuruza.

Urubyiruko ruturutse mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu mujyi wa Kigali, rwahuguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Miturire “UN Habitat”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages