00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Nta muntu ushobora gutera imbere adakoresha inguzanyo”- Bosenibamwe

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 30 November 2012 saa 09:53
Yasuwe :

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, arakangurira abantu kwihangira imishinga bagatinyuka kwaka inguzanyo mu mabanki kuko byagaragaye ko nta muntu watera imbere adakoresheje inguzanyo.
Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cya gahunda ya Hanga umurimo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2012 mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagaragaje raporo y’uko iki cyiciro cyagenze, Minisitiri wayo Francois Kanimba (…)

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, arakangurira abantu kwihangira imishinga bagatinyuka kwaka inguzanyo mu mabanki kuko byagaragaye ko nta muntu watera imbere adakoresheje inguzanyo.

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cya gahunda ya Hanga umurimo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2012 mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagaragaje raporo y’uko iki cyiciro cyagenze, Minisitiri wayo Francois Kanimba ashima intara y’Amajyaruguru uburyo ikomeje kwitwara mu kwitabira Hanga umurimo.

Minisitiri Kanimba, ati “Iyi ntara y’Amajyaruguru ni intara ishyize imbere ibintu bijyane no kuganira hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye, uburyo abaturage bagera kuri serivisi zitangwa n’ibigo by’imari, ibyo bita ‘access to finance forum’. Hano zirakora kandi ubona ko ziri gutanga umusaruro”.

Guverineri Bosenibamwe, yavuze ko mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari igicumbi cy’ubukungu bw’igihugu kuko ibarizwamo amabuye y’agaciro, ubutaka bwera, ubukerarugendo ndetse n’ikirere cyiza; ibi bikaba bikwiye gushimangirwa n’uko buri wese ahagurukira kubyaza umusaruro ayo mahirwe hanitabazwa imikoranire n’ibigo by’imari.

Ati: “Nta muntu ushobora gutera imbere adakoresheje inguzanyo; ntabwo dushobora kuzamuka mu bukungu tutihangiye imirimo. Abantu nibumve ko guhanga umurimo ari ugukemura ibibazo bitandukanye”.

Icyiciro cya mbere cy’igerageza cya gahunda ya Hanga umurimo cyabashije kugera ku mishinga igera kuri 300, aho irenga 200 yatewe inkunga n’amabanki ndetse n’indi isigaye ikaba izashyigikirwa n’ikigega BDF. Biteganyijwe ko bitarenze impera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari hazaba harashyizwe mu bikorwa imishinga itari munsi y’1200.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages