Ahantu hihariye hagenewe guteza imbere ubucuruzi n’inganda hatangiye kubakwa. Inganda 9 zizimurwa ku ikubitiro zijyanwe i Masoro mu karere ka Gasabo, agace kahariwe inganda.
John Bosco Sendahangarwa ushinzwe gukurikirana iby’ubukungu mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), mu kiganiro Business Rwanda cya RDB, yatangaje ko hari amategeko yorohereza abashoramari n’ako gace kihariye kuko haba hatandukanye n’ahandi hakorerwa indi mirimo nk’iyaho.
Avuga ko hagomba kuba hari inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abashoramari, bityo bifasha abahakorera gutera imbere.
Yavuze ko kuri ubu icyiciro cya mbere cyafashwe n’abashoramari, icya kabiri hamaze gufatwa na ho hasigaye icya gatatu, aho bamwe mu baturage bahawe ingurane batarimuka.
Minisitiri Francois Kanimba ushinzwe inganda n’ubucuruzi, yatangaje ko inganda zari i Gikondo zirimo kwimurwa, avuga ko ari mu rwego rwo gufasha abanyenganda, Leta ikaba yarabubakiye hifashishijwe ingengo y’imari mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’inganda.
Ati “Icyiciro cya mbere cy’inganda icyenda zigomba gukorera mu nyubako zabugenewe i Masoro, enye nini zisigaye na zo zakorewe inyigo.”
Muri iki kiganiro ba nyir’inganda batangaje ko bishimiye iki gikorwa, kuko byabavanye mu gihirahiro, bikazanabafasha gutegura ibikorwa byabo no kubiteza imbere.
Umuyobozi wa RWANDAFOAM yatangaje ko babyishimiye, anavuga ko byanafashije muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije bava mu bishanga.
Imbogamizi bamwe mu bafite inganda bafite, ni uko aho bahawe gukorera hazaba hato, ugereranyije n’ibyo bakora.
Kuri iki kibazo, MINICOM itangaza ko babanje gukora inyigo, bityo ko bitagomba kubatera impungenge kuko abashaka ahanini bazahahabwa bitewe n’ibyo bakora n’ubushobozi bwabo.
RDB itangaza ko gahunda yo kwimura inganda zose ngo izatwara imyaka itatu.



















TANGA IGITEKEREZO