00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi : Abahinzi bahujwe n’ibigo by’imari n’amabanki baganira ku mikoranire

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 December 2012 saa 03:40
Yasuwe :

Mu rwego rwo kunoza imikorere hagati y’abahinzi n’ibigo by’imari hamwe n’amabanki bikorera mu Rwanda , umuryango AGRI- HUB , ugamije guteza imbere abahinzi kuri uyu wa kabiri tariki ya kane Ukuboza 2012 mu karere ka Rusizi wahuje inzego zitandukanye zirimo ibigo by’imari n’abafite aho bahurira n’ubuhinzi mu Rwanda ngo haganirwe ku mikoranire ihwitse hagati yabo.
Abahinzi bagaragaje ko bahura n’inzitizi z’uko ibi bigo bitabaguriza kuko baba basabwa ingwate bakayibura kubera amikoro. (…)

Mu rwego rwo kunoza imikorere hagati y’abahinzi n’ibigo by’imari hamwe n’amabanki bikorera mu Rwanda , umuryango AGRI- HUB , ugamije guteza imbere abahinzi kuri uyu wa kabiri tariki ya kane Ukuboza 2012 mu karere ka Rusizi wahuje inzego zitandukanye zirimo ibigo by’imari n’abafite aho bahurira n’ubuhinzi mu Rwanda ngo haganirwe ku mikoranire ihwitse hagati yabo.

Abahinzi bagaragaje ko bahura n’inzitizi z’uko ibi bigo bitabaguriza kuko baba basabwa ingwate bakayibura kubera amikoro. Ikindi ngo n’abagurizwa bahabwa igihe gito cyo kwishyura imyaka itaranera.

N’ubwo izi nzitizi zose zituma abahinzi badahabwa izo nguzanyo ngo biteze imbere, ibigo by’imari n’amabanki na byo binenga abahinzi bamwe na bamwe bazana imishinga itanononsoye.

Nyuma yo kuganira hagati y’izi nzego , hari ibyagezweho bishobora kuzatuma imikoranire iba myiza buri rwego rukunganira urundi, cyane hitabajwe ubufasha bw’inzego zitandukanye.

Shyaka Nadine ushinzwe kwakira abakiriya muri BDF,ikigo cya leta kigamije gutanga ingwate kuri ba rwiyemezamirimo mu Rwanda, avuga ko nyuma yo guhura kw’izi nzego cyabashyiriyeho uburyo bwo gukorana neza aho gitanga ingwate igera kuri 75% ku makoperative yatanze mu bigo by’imari n’amabanki agahabwa inguzanyo.

Mukarugwiza Esperence , umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itera inkunga abahinzi mu Rwanda ari ryo AGRI-HUB , yavuze ko nyuma yo kubona inzitizi zagiye zitangwa na buri rwego ku bijyanye n’imikoranire myiza bahuza izi nzego bakagera ku rwego rwo gufatanya kugira ngo biteze imbere ubwabo n’igihugu cyabo.

Iki kiganiro cyarimo na bimwe mu bigo bitandukanye bifasha mu buhinzi, birimo RAB,IFDC,ARDI ,RABO BANK,SNV RWANDA hamwe n’izindi nzego baganira n’abahinzi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi na RDC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages