Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda François Kanimba, ubwo yasobanuraga aho gahunda ya Hanga umurimo igeze ndetse n’ibigiye gukorwa ngo ibashe kugera ku ntego zayo zo kongera imirimo mishya mu Rwanda, yavuze ko nibura muri buri karere hazajya hahangwa imishinga mishya 40 ishobora gutanga akazi ku buryo kugeza ubwo mu mwaka wa 2020 hazaba hamaze kuboneka imirimo mishya igera kuri Miliyoni 3.200.
Minisitiri Kanimba yavuze ko amabanki yagaragaje ubufatanye ari ayo gushimwa nk’abafatanya bikorwa b’imena.
Mu mabanki yitabiriye Hanga Umurimo harimo CGEBANQUE inashimirwa ko idatinza inguzanyo, dore ko ari na yo yabaye iya mbere mu kujya kuvugana n’abakuriye Hanga Umurimo ndetse n’Ubuyobozi bw’Ikigega BDF, bigatuma yakira imishinga 123 ya hanga umurimo, muri iyo 49 ifite agaciro ka Miliyoni 847 iremezwa, ndetse muri Rusizi na Nyamaheke, imishinga 6 kuri 7 yatanzwe yamaze guhabwa inguzanyo.
Bwana Ndagimana Bisa Mathieux ushinzwe ubucuruzi n’inguzanyo (Agent Commercial), muri Cogebanque Ishami rya Rusizi, yasobanuriye Minsitiri Kanimba ko n’ubwo amadosiye asaba inguzanyo yageze muri cogebank bitinze, ngo ariko byabaye ngombwa ko umuyobozi wa cogebanque ajya kureba abayobozi ba Hanga Umurimo na bdf, ngo abameyesheko biteguye kugira uruhare muri Hanga umurimo batanga inguzanyo ku bakoze imishinga.
Nkuko kandi Bwana Ndagimana Bisa Mathieux ushinzwe ubucuruzi n’inguzanyo (Agent Commercial), muri Cogebanque Ishami rya Rusizi, abisobanura ngo kimwe mu bituma bihatira gutanga inguzanyo z’iyi mishinga ngo ni uko izazamura ubukungu bw’igihugu kandi abazigama bakarushaho kwiyongera.
Avuga kandi ko mubyo basize imbere harimo no gutanga inguzanyo zifasha mu zindi gahunda nk’ubwubatsi, uburezi, ubuhinzi n’izifasha abakozi, urugero rutanga akaba ari Miliyoni zisaga 400 ziherutse guhabwa abagize Koperaitve KOPIKA, bakaba bujuje isiko rya kijyambere i Kambeme. Ibi byose ngo bishimangirwa no kuba haravuguruwe amabwiriza arebana n’ingwate ku girango byorohere abashaka kugira icyo bakora ngo biteze imbere.
Mu zindi Banki zashimiwe, harimo Banki ya Kigali, Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ndetse na FINA Banki.



















TANGA IGITEKEREZO