Akarere ka Rwamagana kari mu twatangiye umushinga w’ubuhinzi bw’indabo, gatangaza ko ubu buhinzi buzakorerwa ku butaka bungana na hegitari 30 ziri mu kagari ka Kavumu, Umurenge wa Gishari.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yatangarije IGIHE ko ubuhinzi bw’indabo buzatanga akazi kandi bikinjiriza akarere amafaranga, bigafasha n’abagakomokamo kubona imirimo no kwikura mu bukene.
Ati ”ubutaka buzahingwaho burahari, abaturage bamaze kwishyurwa, imbuto zizatangwa n’Ikigo cy’ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB). Ubu hatangiye gukorwa, bizatanga akazi ku baturage basaga 900.”
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Agnes Karibata n’uw’Ubucuruzi n’ingand,Francois Kanimba, mu mpera z’umwaka wa 2012, mu rugendo rwo gusura ahantu hatandukanye mu Karere ka Gasabo, batangaje ko umushinga w’ubuhinzi bw’indabo uzashyirwamo ingufu muri uyu mwaka, bityo ukazafasha mu kongera umusaruro mu gihugu.
Minisitiri Kanimba yavuze ko ubuhinzi bw’indabo buzatanga umusaruro mu gukora ubucuruzi (Doing Business). Ati”tugiye gutangira gahunda yo kuvugurura ubu buhinzi.”
Mu mwaka ushize wa 2012, NAEB yari yatangarije itangazamakuru ryo mu Rwanda ko isoko ry’indabo n’imbuto rihari, ku mugabane w’u Burayi n’uwa Aziya.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Kanyankore Alexis, yavuze ko ikibuze ari ukuhageza umusaruro wujuje ibisabwa (standards). Yavuze ko umushinga “Governance for Competitiveness Project” uterwa inkunga na Banki y’Isi wagombaga gufasha u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’ibigo byatoranijwe, birimo n’ubuhinzi bw’indabo n’imbuto (horticulture) hamwe n’ubukerarugendo (tourism), wagombaga kubafasha mu kunoza imishinga y’ubuhinzi bw’indabo.



















TANGA IGITEKEREZO