00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukire wa mbere ku Isi agiye gushora imariye mu Burayi nyuma yo guhomba

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya.

Kuya 15 June 2012 saa 09:18
Yasuwe :

Umuherwe wa mbere ku Isi Carlos Slim akomeje kuba kuri uyu mwanya n’ubwo ugereranije n’uko yari akize muri 2010 bigaragara ko yahombye, nkuko ikinyamkuru Forbes cyabitangaje ku itariki ya 14 Kamena 2012.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko icyahombeje Carlos ari ibihano yagiye ahabwa n’abashinzwe itumanaho kuko bavuga ko sosiyeye ye y’itumanaho iryamira izindi. Ku bw’iyo mpamvu uyu mwaka yahombye miliyari 5 z’amadorali y’Amerika, kandi abandi bacuruzi bahanganye nawe ku isoko (…)

Umuherwe wa mbere ku Isi Carlos Slim akomeje kuba kuri uyu mwanya n’ubwo ugereranije n’uko yari akize muri 2010 bigaragara ko yahombye, nkuko ikinyamkuru Forbes cyabitangaje ku itariki ya 14 Kamena 2012.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko icyahombeje Carlos ari ibihano yagiye ahabwa n’abashinzwe itumanaho kuko bavuga ko sosiyeye ye y’itumanaho iryamira izindi. Ku bw’iyo mpamvu uyu mwaka yahombye miliyari 5 z’amadorali y’Amerika, kandi abandi bacuruzi bahanganye nawe ku isoko bamusabiye igihano cyo gutanga miliyari imwe kuko ngo yabarengereye, ibyo bikaba bitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Ubundi rero, mu mwaka w’1982 nibwo igihugu cye cyaguye mu madeni menshi, abashoramari barahomba barataha, uyu Carlos ahubwo we wahise yuririra kuri iki kibazo cy’ubukungu bwari bwifashe nabi maze atangira ubwo avugwa. Icyo gihe Carlos yahise agura ibikorwa by’ama sosiyete yari amaze guhomba, ahereye ku nganda zikora amatabi, ibyuma, ibigo by’ubwishingizi n’ibindi byinshi.

Nyuma y’imyaka 30 uyu mugabo uturuka muri Mexique, yahinduye icyerekezo ahanga amaso umugabane w’u Burayi, ku itariki ya 8 Gicurasi sosiyete ye y’itumanaho bita América Móvil ari nayo yakoze telefone ya mbere muri Amerika y’Amajyepfo, yavuze ko igiye kwaguka ikagera no mu gihugu cy’Ubuhorande. Gusa uwo mugambi we, waje gukomwa mu nkokora ndetse ahatakariza miliyari 3,2 z’amayero.

Ikinyamakuru Forbes dukesha iyi nkuru kiti: « Carlos azi guteganyiriza ahazaza mu bucuruzi akora ». Ubu buryo kandi abukoresheje igihe kitari gito kuko areba ahantu akamenya ibyo umuntu yahateganyiriza kugirango azunguke mu bihe bizaza.

Nyamara kandi na none mu mwaka w’2002 ubwo Luiz Inácio Lula da Silva yatorerwaga kuyobora Brezil, ibiciro by’ibicurunzwa byariyongeye maze biteza ibibazo muri ikigihugu, ibyo nabyo byatumye Carlos ajya gushaka yo isoko ku bijyanye n’itumanaho.

Kugeza ubu Carlos ahagaze neza muri kiriya gihugu, kandi mu mwaka wa 2001, Carlos yakungahariye mu gihugu cya Argentine kuko yari yagiye yo ku bw’ifaranga ryaho ryari ryataye agaciro.

Carlos se ubundi ni muntu ki ?

Carlos ni umuhanga mu ikoranabuhanga, yigeze kuba umwarimu w’imibare, asoma kenshi amakuru ajyanye n’ubukungu nk’uko abantu benshi banyurwa no gusoma amakuru y’imikino n’imyidagaduro, akenshi yibanda kubyo abakozi be batandukanye bamwoherereza ngo amenye uko umutungo we uhagaze.

Gusa uyu mugabo akunze kwibera wenyine, kandi inshuti ye ikaba yaramubwiye inshuro nyinshi ngo agure imdoka ya Mercedes-Benz blindée mu mwaka wa 1990 Carlos ariko ngo ntiyigeze abyemera, ndetse no mu manama y’abantu bakomeye ngo ibyo kwinezeza ntabikozwa.

Nyuma y’aho umugore we apfiriye mu mwaka w’1999 nta wundi yigeze ashaka, we n’abana be barya inshuro ebyiri gusa ku munsi, kandi abuzukuru be kenshi banyura iwe iyo bavuye ku ishuri. Ubu afite amazu n’indi mitungo Se yamusigiye.

Kugeza ubu andi masosiyete arega uyu mugabo kwigarurira itumanaho ryose ndetse no kuzamura ibiciro by’itumanaho kandi ni nako bamuhana, ariko we akavuga ko bamubeshyera ahubwo we akagira ati: “ Itumanaho nabashije kurigeza no mu byaro bya kure”.

Sosiyete ye ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 246 muri Amerika, ariko aherutse kuvuga ati : « Uko byamera kose ubukire ntacyo buvuze, n’ubwo arijye mukire wa mbere ku Isi ariko umunsi nzapfa nzabisiga ».

Inkuru rero igezweho ni uko uyu mukire wa mbere ku Isi Carlos Slim avugwaho gushaka kugura n’andi masosiyete yo ku mugabane w’Uburayi, nyuma yaho ibi bihugu byugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu ndetse bigatuma abashoramari baho benshi bakuramo akabo karenge.

Uyu mugabo Carlos rero ngo yaba ari kuhakwirakwiza itumanaho rye rya Movil rikorera muri Amerika, aho ngo avuga ko ishoramari rye ari umurage yasigiwe na Se, wo gushakira inyungu aho bandi bahombeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages