00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

60% by’abatuye Kamonyi, Muhanga na Ruhango barya kabiri ku munsi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 14 June 2012 saa 09:21
Yasuwe :

60% by’abatuye Kamonyi, Muhanga na Ruhango barya kabiri ku munsi Mu bushakashatsi bw’agateganyo bwakoze n’ Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK ) guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2010 ku bijyanye no kugabanya ubukene binyuze muri gahunda z’iterambere.
Dr Marie Christine Gasingirwa, ushinzwe ubumenyi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi arakangurira amashuri makuru na za kaminuza kwitabira gukora ubushakashatsi kuko ari inshingano yabo.
Ubu bushakashatsi (…)

60% by’abatuye Kamonyi, Muhanga na Ruhango barya kabiri ku munsi
Mu bushakashatsi bw’agateganyo bwakoze n’ Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK ) guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2010 ku bijyanye no kugabanya ubukene binyuze muri gahunda z’iterambere.

Dr Marie Christine Gasingirwa, ushinzwe ubumenyi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi arakangurira amashuri makuru na za kaminuza kwitabira gukora ubushakashatsi kuko ari inshingano yabo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutatu aritwo Muhanga, Kamonyi na Ruhango, buragaragaza ko abahatuye bagera kuri 60% barya kabiri ku munsi, 38% barya gatatu ku munsi naho abagera kuri 0.9% bakarya inshuro imwe ku munsi.

Mu buhinzi , haracyakoreshwa isuka nk’igikoresho gakondo, bugakorwa n’abaturage bagera kuri 88.5%. harimo 88.8% bo mu Karere ka Kamonyi na88.8% bo muri Muhanga na 75% bo muri Ruhango.

Ku bijyanye n’imiturire ubu bushakashatsi bwerekana ko abagera kuri 56.7% batuye mu buryo butandukanye mu gihe abagera kuri 43.3% batuye mu midugudu. Inzu zituwemo ni iz’ubatswe n’abatware b’ingo izigera kuri 0.9% zubatswe n’amatafari ahiye,58.2% ni rukarakara naho 47.7% zubatswe n’ibiti n’ibyondo.

Mu misakarire igera kuri 70.7% ni amategura,13.6% amabati na 12.4% zari zisakawe n’ibyatsi zitari zasenywa mu gihe 0.40% zisakawe n’amahema.

Mu kubona amazi mezas 8.6% bavoma atemba yanduye,10.9 bavoma ku mariba,69.1 ni ku makano naho 11.4% bavoma amzi ya EWSA. Abagera kuri 93.5% bo mu karere ka Ruhango ntibafite amazi meza , muri Kamonyi nis 48.6% na 53.6% bo muri Muhanga.

ikindi nuko abagera kuri 4.5% bakoresha igihe cy’isaha kugira ngo babone amazi naho abagera kuri 27.7% bibasaba igihe kiri hagati y’iminota 30 n’isaha.

Mu buzima abagera kuri 82% babona ubuvuzi bw’ibanze ku buryo bworoshye, mu bwisungane mu kwivuza , abafite rusange ni 98%, abafite RAMA ni 1% mu gihes 1% afite ubwo yahawe na CARITAS.

Mu burezi bwerekana ko 95% by’abana bitabiriye ishuri bitewe na 9YBE na 12YBE. Abagera kuri 81.8%baturiye amashuri abanza 40.9% 9YBE, 53.6 ay’incukena 31.8% ayisumbuye.kuri iki cyiciro kandi abagera kuri 58.7% bo muri utu tureres ntibazi gusoma no kwandika yemwe ntibigeze no kwicara ku ntebe y’ishuri.

Mu bukungu, abagera kuri 90% bafite ubutaka n’ubwo buri mu nsi ya 1\2 cya hegitari.

Nyamara hari bamwe bavuga ko ubu bushakashatsi babwmweramo igicekuko ngo hari aho butajyanye neza urugero ni Twagirimana Epimaque ushinzwe imari ubukungu n’amajyambere mu Karere Ruhango uvuga ko bwari bugamije kugabanya ubukene nubwo yemera ko bafite ikibazo cy’abavoma kure ariko ngo umubare utangazwa w’abadafite amazi muri ako karere si wo. Arahuza kandi na Uhagaze Francois mugenzi we wo mu Karere ka Muhanga uvuga ko hari ibyo batarebye ahubwo bakibanda ku buhinzi batanarebye imirimo ibwunganira harimo nk’ubworozi n’ubukorikori.

Dr Marie Christine Gasingirwa, ushinzwe ubumenyi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga muri minisiteri y’uburezi yavuze ko n’ayandi mashuri yagombye gukora ubushakashatsi kuko ari inshingano zayo akora ubugamije kongera ubumenyi no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ku bwe ngo amashuri akora ubushakashatsi akaburekera mu mpapuro yagombye kubushyira ku mugaragaro bugafasha abanyarwanda. Yashimiye ishuri rikuru gaturika rya kabgayi kuri ubu bushakashatsi ikoreye aho ibarizwa kuko buzafasha abo baturanye dore ko ngo ijya kurisha ihera ku rugo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu ngo 220 zibarizwa mu mirenge 11 igize utu turere dutatu.Burateganya gushyirwa hanze mu minsi ya vuba burundu nibumara gukorerwa ikosora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages