00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicuruzwa by’u Rwanda bigiye kumurikirwa Abarundi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 March 2013 saa 06:34
Yasuwe :

Ibicuruzwa byo mu Rwanda bigiye kujya ku murikirwa mu gihugu cy’u Burundi, akaba ari mu rwego rwo gushimangira no guteza imbere ubucuruzi mu bihugu byombi.
Iri murika ryiswe “Rwanda Business Week’’, ryateguwe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB) mu bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Burundi n’Urugaga rw’ubucuruzi n’inganda mu Burundi, rizabera i Bujumbura kuva ku itariki 22 kugeza kuri 25 Werurwe 2013 mu nzu ndangamurage “Vivant”.
"Rwanda Business Week" izaha amahirwe mashya (…)

Ibicuruzwa byo mu Rwanda bigiye kujya ku murikirwa mu gihugu cy’u Burundi, akaba ari mu rwego rwo gushimangira no guteza imbere ubucuruzi mu bihugu byombi.

Iri murika ryiswe “Rwanda Business Week’’, ryateguwe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB) mu bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Burundi n’Urugaga rw’ubucuruzi n’inganda mu Burundi, rizabera i Bujumbura kuva ku itariki 22 kugeza kuri 25 Werurwe 2013 mu nzu ndangamurage “Vivant”.

"Rwanda Business Week" izaha amahirwe mashya abadandaza, abaranguza, abashinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa n’amasoko ya kijyambere (Supermarkets) bo mu Burundi kugira ubuhahirane hagati y’abashoramari b’ibihugu byombi, kuko bose bazagira uruhare mu guhuza imyumvire ku byiza byo kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iryo murikagurisha rizitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 40 byo mu Rwanda bikora ibintu bitandukanye, birimo ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi, ibinyobwa n’ikoranabuhanga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages