Barinubira cyane cyane:
• Igenda rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi
• Umuriro ugaruka ari mwinshi rimwe na rimwe ugatwika ibintu
• Amafaranga 500 ahoraho y’ubukode bwa Cash Power
Imikorere y’Ikigo gishinzwe Ingufu; Amazi; Isuku n’Isukura (EWSA) ikomeje kuvugisha abantu menshi; ku buryo bamwe bemeza ko ari cyo kigo cya leta gitanga serivisi zitanoze kurusha ibindi muri iyi minsi. Gusa ibi ubuyobozi bwa EWSA bubyamaganira kure.
Bamwe mu bafatabugizi ba EWSA baganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuga ko ikibazo nyamukuru gishingiye ku igenda rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi; ugaruka ari mwinshi bikabije noneho ugatwika ibyuma bicometse; bakibaza impamvu EWSA irekura mwinshi nk’aho iba itazi ubushobozi bw’ibyuma iwoherezamo.
Ibi ngo biza byiyongera ku kuba serivisi nyinshi zihagarara iyo umuriro ugiye; ugasanga abantu mu ngo zabo bari mu kizima; abanyeshuri bakabura uko biga ninjoro; abumva radiyo cyangwa abareba televiziyo nabo umuriro ukabagenderaho….
Isoko rya kijyambere rizwi nka “Simba Supermarket” riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati; ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuwa 19 Werurwe 2013. Umuyobozi waryo Justine Ngarambe avuga ko hahiriyemo ibyuma bikonjesha “frigots” bitandatu ndetse na televisiyo nini “flats screens” zirindwi; byose bifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 40 na 45 z’Amafaranga y’u Rwanda.
“izo miliyoni ni iza firigo na televiziyo byonyine; utabariyemo ibintu byangijwe n’umwotsi tukabita kuko umwotsi wari wakwiriye hose; nk’imigati yose yarangiritse kandi ntiwagurisha imigati yangiritse; n’ibindi bitandukanye. Twamaze iminsi itatu tudakora turi kuvugurura no gutera irangi”
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe; Madamu Ngarambe yakomeje agira ati “ikibazo ntikiri mu nsinga zacu kuko iyi nzu tuyimazemo imyaka myinshi; ikibazo ni EWSA; umuriro uragenda wagaruka ukaza ari mwishi ugaturitsa amatara; ahubwo barebe uko badutabara kuko n’ibindi biraza kwangirika”
Gildas Ukwigize we ni nyir’akabyiniro kitwa Orion Club ko mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga; kakongowe n’umuriro wa EWSA ku mugoroba wo kuwa 21 Ukuboza 2012. We ngo nta kintu na kimwe yabashije kurokora; ati “habe n’icupa ry’amazi”
Ukwigize yemeza ko umuriro wibasiye iyo nzu yari amaze imyaka itatu akoreramo ku buryo na n’ubu atarasubukura imirimo; yatewe n’imikorere mibi ya EWSA. Yagize ati
“ubundi ipoto yo kumuhanda yohereza umuriro mu kabyiniro yabanje yatera ibishashi; kuvuga rero ngo ni insinga zacu zari zimeze nabi cyangwa ngo zari zishaje byaba ari ukwibeshya cyane; iyo bimera gutyo ipoto yo kumuhanda ntiyari kubanza yatera ibishashi. EWSA ikupa umuriro yawurekura ikarekura mwinshi cyane; niko byagenze”
Ikibazo cy’ikongi zibasira inyubako cyakajije umurego mu mpera z’umwaka ushize; ubwo hashyaga cyane cyane utubyiniro mu Mujyi wa Kigali; hanyuma na Radio Isango Star yakoreraga mu nyubako ya Mutagatifu Paulo “Saint Paul” nayo igakurikiraho. Gusa ubuyobozi bw’iyi radiyo bwo buvuga ko amakosa atari aya EWSA; bukemeza ko ikibazo cyari mu nsinga z’inyubako ubwazo.
Ku rundi ruhande usanga abaturage binubira kwishyuzwa amafaranga 500 ahoraho asa n’ubukode bwa mubazi y’umuriro izwi ku izina rya “Cash power”; bakibaza impamvu EWSA idashobora gushyiraho amafaranga runaka yo kuyigura burundu.
Burasa Emmanuel utuye mu Karere ka Gasabo avuga ko yahawe Cash Power mu mwaka wa 2003; akibaza niba azakodesha Cash Power imyaka yose azaba agikoresha amashanyarazi ya EWSA
“Ntitwanze kuyatanga kuko twaziherewe ubuntu; ariko se umuntu azishyura kugeza ryari? tuzi ko iyo wishyuzwa ugira igihe ugomba kuba warangije kwishyura ukava mu ideni.”
Uwamariya Jeanne we avuga ko yayihawe mu mwaka w’2000. Aragira ati “Ibyatubera byiza ni ukumenya agaciro kayo tukayishyurira rimwe kuko baduheza mu gihirahiro naho ubundi ibyo EWSA ikora ni ukwiba abaturage rwose”
EWSA ivuga ko abayinenga ari bo banyamakosa
Umuyobozi wa EWSA ufite itumanaho mu nshingano ze; Mubera Prosper; avuga ko imikorere idahwitse EWSA yemera inasaba abaturage kwihangana mu gihe irimo irakosorwa; ari ijyanye n’ibura rya hato na hato ry’umuriro. Naho ibindi ngo biterwa n’imyumvire y’abaturage ikiri hasi.
Asobanura ko intandaro y’iryo bura ry’umuriro ari ibibazo bya tekiniki EWSA yahuye nabyo; bitewe n’inkingi ebyiri z’amashanyarazi ziherutse kugwa mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo; maze abaturage bakiba ibyuma byazo byose.
Gusa nyuma y’iryo sanganya ngo EWSA yahagurukiye iki kibazo; ishyiraho abatekinisiye bo kongera kubyubaka bakora amanywa n’ijoro; ku buryo ngo bamaze kubaka inkingi imwe. Gusa abajijwe igihe imirimo yo kubaka izo nkingi izarangirira; Mubera Prosper yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko atabimenya neza kuko ngo hakiri byinshi byo gukorwa; ariko ko bihaye intego yo kuba babirangije mu minsi 25.
Yakomeje agira ati “usibye kuba abafatabuguzi bacu batari kubona umuriro uko bikwiye; natwe ubwacu bikomeje kuduteza igihombo kuko hariya havaga megawati 30 ku isaha”
Ku bijyanye n’ubukode buhoraho bwa Cash Power; avuga ko biri mu rwego rwo kuzirikana ubukene bwa benshi badashobora kubona amafaranga yo kuyigura; ariko ko uwaba afite amafaranga yo kuyigura burundu yaza bakayimuha. Gusa uyu muyobozi asobanura ko uguze Cash Power ikamupfana atagomba kuza kubibwira EWSA.
Ati “uzaza kugura Cash Power azamenye ko nipfa azagura indi shyashya kuko nta mutekinisiye wo kuyikora dushobora kumuha. Ni nk’uko utagura imodoka ngo ejo nipfa uyisubize aho wayiguze ngo bayikore. Niyo mpamvu tuyikodesha 500 ku kwezi kugira ngo niyangirika tuyisimbuze nta kiguzi”
Gusa nubwo avuga ko kugura Cash Power byemewe; ntiyashoboye kubwira Ikinyamakuru Izuba Rirashe amafaranga igura. Yagize ati “sinamenya ngo ni angahe kuko ibiciro byazo bihora bihindagurika”
Ku bijyanye n’ikibazo cy’umuriro ugenda; ukagaruka ari mwinshi urenze ubushobozi bw’icyuma kiwakira bityo ibintu bigashya; ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko budahwema gusaba abaturage kugura utwuma dufasha mu guhangana n’iki kibazo twitwa “stabilisateurs”; bityo ko ingaruka zigera ku bagirwa inama bagaterera agati mu ryinyo zitagomba kwitirirwa EWSA.
Naho ku kibazo cy’inyubako zishya; ba nyirazo bakayitunga agatoki; Mubera Prosper avuga ko ubusanzwe iyo hagize icyangizwa n’umuriro w’amashanyarazi; nyiracyo aza ku ishami rya EWSA rimwegereye akagaragaza ikibazo; byagaragara ko ari EWSA ifite amakosa bikajya ku mutwe wayo. Gusa ngo akenshi biterwa n’imyumvire ikiri hasi y’abaturage. Yakomeje agira ati
“akenshi abantu bajya kwenstalla (gushyira umuriro mu nyubako zabo) bagashaka ibikoresho nk’insinga n’ibindi; bitujuje ubuziranenge. Abantu tubabwira kugurira mu ma quincaillerie (iguriro ry’ibikoresho by’ubwubatsi) dukorana nayo; ariko abenshi usanga batabyumva bakigira kugura ibya make. Iyo uguze ibya make nyine baguha ibitujuje ubuziranenge”
Yakomeje agira ati “nonese uwo uvuga ngo umuriro wabanje waka ku ipoto; ngo yabonye ibishashi ku ipoto; kuki iyo poto itahiye ? iyo kiba ikibazo cy’ibintu bya EWSA iyo poto nayo iba yarahiye”
Abajijwe niba EWSA ijya ikurikirana uko abafatabuguzi bayo bayinenga muri iyi minsi babinyujije cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter; Prosper yavuze ko babikurikirana cyane kandi ko bagerageza kwisegura iyo bibaye ngombwa; ariko ko ngo “umuntu asobanura ushaka kumva akumva”



















TANGA IGITEKEREZO