00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’ibigori batangiye kunyeganyeza souris

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 7 December 2012 saa 04:55
Yasuwe :

Babibashijwemo n’imishingwa RWARRI na RDO ikorera mu turere dutandukanye two mu Rwanda, ku nkunga ya AGRA, abahinzi batandukanye biganjemo abahinga ibigori kuri ubu batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya internet mu gushakira amasoko umusaruro wabo. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ukuboza 2012, ubwo abahinzi ndetse n’abafatanyabikorwa ndetse babo bahuriraga hamwe mu kureba ibyo bamaze kugeraho mu gihe cy’umwaka umwe bamaze bafashwa, no kureba ibiteganwa gukora mu gihe (…)

Babibashijwemo n’imishingwa RWARRI na RDO ikorera mu turere dutandukanye two mu Rwanda, ku nkunga ya AGRA, abahinzi batandukanye biganjemo abahinga ibigori kuri ubu batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya internet mu gushakira amasoko umusaruro wabo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ukuboza 2012, ubwo abahinzi ndetse n’abafatanyabikorwa ndetse babo bahuriraga hamwe mu kureba ibyo bamaze kugeraho mu gihe cy’umwaka umwe bamaze bafashwa, no kureba ibiteganwa gukora mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Rwibasira Eugene Umuyobozi wa RDO avuga ko hari byinshi uyu mushinga wagejeje ku bahinzi, harimo kongera umusaruro bakoresha ifumbire, ndetse na tekinini zo gufata neza ubutaka harimo no kurwanya isuri, guhuza abahinzi n’ibigo by’imari iciriritse, habaho no gufasha abahinzi kwihurizahamwe kugirango byorohereze abaguzi banini baba baza kugura umusaruro wabo.

Ikindi ngo ni uko kwangirika k’umusaruro kwagabanutse, kuko bahawe ibyuma bipima umuhehere n’amahema banikaho kuburyo ubu abahinzi basigaye bakura umurima mu musaruro wabo.

Aba bahinzi kandi ngo bamaze gusobanukirwa n’uburyo bwo gushakisha isoko hakoreshejwe ikoranabuhanga, burimo ubutumwa wa SMS, E-Soko no gukoresha internet aho bakangurirwa gukoresha telecetres ziri hirya no hino mu gihugu.

Mukankusi Alphonsine uyobora koperative IYABEM ikorera mu gishanga cya Makera mu Karere ka Muhanga, avuga ko batarakorana n’aba baterankunga bari bafite imbobamizi zitandukanye zirimo ubwiza bw’umusaruro no kongera umusaruro.

Agira ati “Hari ikintu kiza badufashije cyane cyane kerekeranye no gusana aho duhunika imyaka kuko ubundi imyaka yangirikiraga hanze kubera kugira ububiko bito bigatuma ibigori byangirikira hanze. Akomeza agira ati ”Iyo umusaruro ubaye mwiza byongera amafaranga n’imibereho yacu ikoyongera n’iy’imiryango yacu ukiyongera.”

baratangazako bamaze kugera ku bintu byinshi ku bera ubufasha bahawe bakaba bavugako byabafashije kwiteza imbere no guhindura imibereho y’ingo zabo.

Bideri John uyobora Umushinga RWARRI avuga ko imbogamizi abahinzi basigaranye ari iz’ibikorwa remezo birimo imihanda ituma abahinzi batageza umusaruro wabo ku masoko ku buryo buboroheye, ariko akaba avugako bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bazakomeza gukora ubuvugizi kugirango ibmihanda ibashe gukorwa.

Ikindi Biredi avuga ni uko ngo abahinze bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwibumbira mu makoperative, kuko bituma bagira inyungu nyinshi ugereranyije nabahinzi bakora ari ba nyamwigendaho.

Emma Kambela akomoka muri Kenya akuriye Umushinga AGRA ukorera mu bihugu 16 birimo n’u Rwanda, atangaza ko ba abahinzi bo mu Rwanda bagaragaje ubushake butangaje mu bihugu AGRA ikoreramo, kuko bagaragaza iterambere mu byo bakora.

Avuga ko bahisemo gufasha iyi mishinga yo mu Rwanda kubera ko u Rwanda rugaragaza ubushake mu guteza imbere ubuhunzi, kandi na Leta ubwayo ikaba ishyira imbaraga mu gushyigikira abahinzi.

Iyi mishinga ibiri ifasha abahinzi borozi, kuri ubu ikorera mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo, imaze umwaka umwe ikora ibikorwa bitandukanye bifasha abahinzi mu iterambere bikaba biteganyijweko izarangira mu myaka ibiri iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages