Abakora ibikoresho bitandukanye byo mu nzu bakorera mu Gakinjiro mu Mujyi wa Kigali, bifuza kugurirwa ibikoresho byabo aho gusazira mu bubiko kuko ngo usanga abifite na bimwe mu bigo bya Leta bagura ibikoresho byo mu Bushinwa aho kubateza imbere.
Ntabarushya Cassier uhagarariye Koperative Menuiserie Joyeux de Gakinjiro ikorera aha mu Gakinjiro, yatangarije IGIHE ati “Twifuza ko abifite ndetse na bimwe mu bigo bya Leta bajya baha agaciro umwuga wacu bakatugurira kuruta uko bagura ibiva hanze biba bihenze kandi bitanaramba.”
Yavuze ko abatanga amasoko yo kugura ibikoresho bajya bashyiraho amabwiriza yo kugurira abanyabukorikori bo mu Rwanda, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Habimana Eugene, umujyanama muri iyi koperative, yabwiye IGIHE ko bakora ibikoresho biramba.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko akenshi ibiva hanze usanga bigaragara neza ikaba ari yo mpamvu bikunzwe ku masoko yo mu Rwanda, bigatuma rimwe na rimwe batitabira kugura ibikorerwa ku masoko yo mu Rwanda ku bwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO