00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahirwe batatu batomboye ibihembo bya Airtel

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 25 January 2013 saa 05:29
Yasuwe :

Abagore babiri n’umusore umwe ni bo bagize amahirwe yo gutombora ibihembo bigizwe n’inka, telefone n’ikarita yo guhaha mu isoko rya kijyambere (supermarket) kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mutarama 2013.
Nyirakuberwa Leontinew’imyaka 39, ufite abana batandatu, akaba atuye mu karere ka Musanze mu mujyi, yatsindiye inka. Atangaza ko agiye kuyorora neza ikamufasha hamwe n’umuryngo we.
Nyirakuberwa ariko avuga ko kubera ko atari asanzwe azi ko azatsindira iyi nka, ntamyiteguro yo kuyorora yari (…)

Abagore babiri n’umusore umwe ni bo bagize amahirwe yo gutombora ibihembo bigizwe n’inka, telefone n’ikarita yo guhaha mu isoko rya kijyambere (supermarket) kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mutarama 2013.

Nyirakuberwa Leontinew’imyaka 39, ufite abana batandatu, akaba atuye mu karere ka Musanze mu mujyi, yatsindiye inka. Atangaza ko agiye kuyorora neza ikamufasha hamwe n’umuryngo we.

Nyirakuberwa ariko avuga ko kubera ko atari asanzwe azi ko azatsindira iyi nka, ntamyiteguro yo kuyorora yari yarakoze ariko ubu agiye kubitegura.

Kugira ngo atsindire iyi nka yaguze ikarita y’inomero y’itumanaho (Sim Card) ya Airtel ndetse akajya ashyiramo amakarita kenshi avugana n’abantu.

Ati “Nanjye banyohereza message ko hari tombola, narabisetse numva ko abantu bakina ariko biba bifite ba nyirabyo. Nyuma bakimpamagara bambwira ko natomboye, nanze kubyemera, mbaza kujya kubaza ku cyicaro cya Airtel Musanze, mbona gushyira umutima hamwe.”

Abandi batsinze ni Benimana Claudine watsindiye telefone na Nshimumuremyi Euphrone watsindiye ikarita yo guhaha mu isoko rya kijyambere (supermarket).

Tubibutse ko kugeza ubu aya marushanwa ya Airtel igihembo nyamukuru ari inzu, kandi gutobora bikaba bisaba kugura ikarita gusa ukayishyira muri telefone yawe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages