Mu rwego rwo kwigira, abanyamuryango ba FPR mu ntara y’Amajyaruguru bashyizeho sosiyete yitwa North Multi-business Company LTD (NMC), yihaye intego zo kurwanya ubukene mu banyamuryango bayo ndetse no kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abatuye Intara y’Amajyaruguru muri rusange, binyuze mu ishoramari, ubucuruzi na serivisi.
Ubwo bari mu nteko rusange ya mbere ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2013, Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime yavuze ko iyi sosiyete atari iya FPR ahubwo ari iy’abanyamuryango. Ikaba izafasha mu iterambere ry’intara ndetse ikazarenga n’umupaka.
Bosenibamwe yakanguriye abanyamuryango ndetse n’abandi bashoramari kuguramo imigabane, ko n’abandi batari abo muri FPR badahejwe.
Iyi sosiyete ifite abanyamuryango 200 n’umutungo ungana na miliyoni hafi 400, yatangijwe na bamwe mu bashoramari baturuka mu muryango FPR Inkotanyi ariko ikaba itabarirwa mu mutungo wayo. Ubu bamwe mu bayitangije barishimira aho igeze ku buryo bashishikariza n’abandi kuyishoramo amafaranga yabo.
Depite Semasaka Gabriel waturutse mu bunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yashimiye abanyamuryango bo muri iyi ntara, cyane ko ibyo bamaze kugeraho mu gihe cy’umwaka umwe bashinze iyi sosiyete bigoye kubyumva.
Yanabashishikarije kandi gukomeza kongera imigabane bafitemo, ndetse asaba n’abatarashora imari kwihutira kuyishoramo, kuko igaragaraza iterambere ryihuse mu bijyanye n’ubukungu.
NMC iteganya gufasha amakoperative ahinga Kawa kuyitunganya no kuyongerera ubwiza, ndetse ikazagira n’uruhare mu kunoza imiturire hubakwa amazu y’imidugudu ntangarugero mu turere.



















TANGA IGITEKEREZO