Umuhuzabikorwa wa kompanyi Diamond Holiday Travel Uwizeyimana Sixbert, asanga hari amahirwe manshi ariho atandukanye, ku buryo kubura akazi ntawe byagahangayikishije ko bishoboka kuzamukira ku tuntu duto umuntu akabona icyo akora kandi kimufasha kubona amafaranga.
Ubusanzwe iyi kompanyi ikora ibijyanye no guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu cyo bise ‘Natwork marketing’, ikazamura igice cy’abitwa ko ari abakene kugira ngo na bo bazamuke bagere ku gice cy’abakire.
Umuhuzabikorwa w’iyi kompanyi avuga muri ‘Network marketing’ umuntu yinjiramo na we akinjiza abandi bantu, yatangira kwinjiza abantu muri kompanyi akaba ari byo ahemberwa kandi uko yinjiza umubare munini w’abantu akaba ari ko amafaranga ahembwa yiyongera.
Network marketing ikorana n’amahoteli, amasosiyeti atwara abantu mu ndege cyangwa ku butaka n’ibindi bigo bitandukanye, igasinyana na byo amasezerano ku buryo iyo umwe mu banyamuryango akeneye serivisi muri kimwe muri ibyo bigo bamugabanyiriza.
Kugira ngo umuntu yinjire muri ‘network marketing’ atanga amafaranga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, uwinjiyemo abantu agatangira guhembwa ari uko yinjijemo abantu babiri ahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga ahabwa umunyamuryango agenda yiyongera uko umunyamuryango yongera abandi muri kompanyi.
Kuri ubu iyi kompanyi mu Rwanda ikorana n’amahoteli atandukanye, ikaba kandi yaratangiye gushaka gukorana na sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Rwandair. Ku itariki ya mbere Ugushyingo 2012, iyi kompanyi ni bwo yari yatangiye gutanga ibihembo ku bamaze kuyigana.
Umuhuzabikorwa w’iyi kompanyi Uwizeyimana Sixbert avuga ko idakora ubutekemutwe, kuko ngo banafite icyemezo kibemerera gukora bahawe n’Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda RDB.



















TANGA IGITEKEREZO