00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari bariyongereye, ibitumizwa hanze biracyari byinshi

Yanditswe na

Noel Turikumwe

Kuya 22 December 2012 saa 03:57
Yasuwe :

Tariki ya 21 Ukuboza 2012, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), cyashyize ahagaragara ibyo cyagezeho mu mwaka wa 2012 aho kigaragaza ko habayeho gutera imbere mu mirimo y’iterambere ikaninjiza menshi kurusha umwaka wa 2011.
Nk’uko byatangajwe na Nsanganira Tony, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa muri RDB, ngo ishoramari ryariyongereye ryinjiza miliyari 1,15 by’amadolari ya Amerika. Aya mafaranga yenda kwikuba kabiri ku yinjijwe mu mwaka wa 2011, RDB kandi igaragaza ko yabaruye (…)

Tariki ya 21 Ukuboza 2012, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), cyashyize ahagaragara ibyo cyagezeho mu mwaka wa 2012 aho kigaragaza ko habayeho gutera imbere mu mirimo y’iterambere ikaninjiza menshi kurusha umwaka wa 2011.

Nk’uko byatangajwe na Nsanganira Tony, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa muri RDB, ngo ishoramari ryariyongereye ryinjiza miliyari 1,15 by’amadolari ya Amerika. Aya mafaranga yenda kwikuba kabiri ku yinjijwe mu mwaka wa 2011, RDB kandi igaragaza ko yabaruye ishoramari ku kigero cya 1.150.

Mu bijyanye n’ishoramari, bigaragara ko habayemo iterambere ryinshi ndetse amafaranga yinjiye akagaragara nk’ayarenze igipimo bagombaga kugeraho kuko miliyari binjije 1,1 z’amadolari mu gihe bari bafite intego yo kugeza kuri miliyoni 835 z’amadolari. Nyamara n’ubwo ishoramari ryiyongereye hakomeje kuvugwa ikibazo cy’uko u Rwanda rugitumiza byinshi mu mahanga kurusha ibyo rwohereza.

Ibi Akamanzi Clare umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), yatangaje ko gutumiza ibintu byinshi mu mahanga bidasobanura ibibazo gusa, ahubwo akavuga ko binaterwa n’ubushobozi bw’abaturage mu guhaha.

Yagize ati “Gutumiza byinshi mu mahanga biri mu biranga iterambere, burya iyo abantu bafite amafaranga bashobora gukenera kugura byinshi.”

Ariko anavuga ibihugu byose biri gutera imbere nk’u Rwanda, bikunze kurangwa no gutumiza byinshi mu mahanga kurusha ibyo byohereza.

Uko bimeze kose ariko gutumiza byinshi mu mahanga biteza ikibazo ku ifaranga ry’igihugu, aho rita agaciro ugereranije n’iry’amahanga.

Ku kibazo cy’icyo RDB yaba ikora ngo abashoramari bashore mu bisimbura ibitumizwa mu mahanga, RDB ivuga ko ishishikajwe no kumenya urwego rurimo ibitumizwa mum mahanga byinshi, abe ariho bakangurira abashoramari gushora imari.

Banavuga ko mu bikunze gukenerwa cyane harimo ibikoresho by’ubwubatsi, bakanavuga ko hari inganda zikora sima nshya zatangiye no gukora, zikazagira uruhare mu kugabanya ibitumizwa ndetse zikanagurisha hanze y’igihugu.

RDB ni ikigo cya leta gifite intego yo kwihutisha iterambere. Ni cyo gishishikariza abashoramari kuzana imari yabo mu rwanda kigaragaza cyane ahakenewe gushorwa. Kuba kigaragaza ko abashora imari biyongera, bakinjiza menshi nyamara ibyo bakora ntibigaragare ku masoko ngo abanyarwanda babibone bihendutse, byagaragara nk’ibidafasha benshi ntibinageze u Rwanda ahifuzwa ndetse ifaranga ry’igihugu ntirigire imbaraga ku isoko mpuzamahanga.

Gusa iki kibazo RDB ivuga ko kiri kuvugutirwa umuti kuko hagiye gukorwa urutonde rw’ibyo abanyarwanda batumiza hanze, abashoramari bagakangurirwa kubishoramo imari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages