Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kinyababa buratangaza ko abaturage bari kuri 0% ku kugira umuriro w’amashanyarazi.
Umwe mu baturage batuye uyu murenge, yatangarije IGIHE ko bamaze igihe kinini babona insinga zibaca hejuru, ariko kubona umuriro bikaba byarabaye inzozi kuri bo, bibaza impamvu badakorerwa ubuvugizi ngo na bo bareke gusigara inyuma.
Avuga kuri iki kibazo cy’ingutu cyugarije abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa, Nsabimana Fabrice, yabwiye IGIHE ko nta muriro w’amashanyarazi koko bafite, ariko yongeraho ko ubu na bo badasinzira kugira ngo bagishakire umuti.
Yagize ati “Kugeza ubu Umurenge wacu uracyari kuri zero ku ijana by’abaturage batunze umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo. Ibi ariko ntibimbuza gushima Leta y’u Rwanda yo yadutekerejeho kuko uyu Murenge wari inyuma ku buryo butangaje. Kugeza ubu dufite ibice 2 bigomba kuduha umuriro, birimo igiherereye mu Murenge wa Kagogo, ubu ikirimo gukorwa kikaba ari ukubarura abaturage bazahita bawubona. Natanga icyizere ko bitarenze tariki ya 15 Mata uyu mwaka, aba mbere bazaba bawubonye.”
Akomeza avuga ko muri Kamena uyu mwaka, abatuye uyu murenge wa Kinyababa bazaba bageze ku kigereranyo cya 20% by’abaturage batunze umuriro w’amashayanyarazi, bavuye kuri zero ubu bafite.
Zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yihaye ni uko kugera mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bangana na 50% baba batunze umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo, ariko bikaba bikigaragara ko hakiri uduce tukiri ku rugero rwo hasi mu kugira abaturage bafite amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO