Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) yemereye Leta y’ u Rwanda miliyoni zigera kuri 39.44 z’Amadolari ya Amerika mu rwego rwo kongera ubushobozi mu birebana no guhanga umurimo mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, bazafatanya gukoresha ayo mafaranga mu biri ku mirongo y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012/2013.
Intego nyamukuru ikaba ari ugushyira imbaraga nyinshi mu bijyanye no kurwanya ubukene, cyane cyane bakibanda mu guteza imbere uburezi, isoko ry’umurimo no guhanga imirimo ituma igihugu cyihuta mu iterambere.
Negatu Makonnen, uhagarariye Banki nyafurika itsura amajyambere mu Rwanda yagize ati “iyo nkunga izafasha cyane urubyiruko, abagore, inganda nto n’ iziciriritse.”
Akomeza avuga ko mu Rwanda urubyiruko ruri ku kigereranyo cya 52%, abagore 40% na ho inganda ntoya n’ iziciriritse zikaba 90% z’ ibigo byigenga kandi umubare munini w’abakoramo akaba ari abaturage.
Yongeyeho ko inkunga yatanzwe izanafasha cyane guteza imbere imari, ikazagabanya igihombo mu bucuruzi kandi bikongera n’umusoro. Ibi ngo bikazatuma u Rwanda rudakomeza kugendera ku mfashanyo zituruka hanze.
Banki nyafurika itsura amajyambere yafashe ibyemezo mu kuzamura ubukungu mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2012-2016, hakazitabwaho ibikorwaremezo n’ibigo biteza imbere igihugu.
Kugira ngo u Rwanda ruzagere ku cyerekezo 2020 ruhagaze neza, hari gahunda nshya y’imbaturabukungu ya 2 yo kurwanya ubukene, mu gihe muri gahunda yo kwihangira umurimo bagomba gufasha Leta gucunga neza ubukungu kandi vuba, guhera ubu kugeza muri 2020 kandi bakarwanya ubukene ku kigereranyo cya 30% biteranze mu 2015.



















TANGA IGITEKEREZO