Agaciro Solidarity Fund nk’urwego rwiyemeje gukora imishinga y’imari yafasha u Rwanda gutera imbere, rwashyize ahagaragara icyegeranyo kivuga uko iterambere ry’u Rwanda rihagaze muri iki gihe.
Muri iki cyegeranyo cyabo kiri ku rubuga rw’intore, bahera ku cyerekezo 2020. Bavuga ko iyi gahunda ifite intego yo gukura u Rwanda mu bihugu bikennye ikarugira igihugu cy’ubukungu buciriritse, yabashije gushoboza u Rwanda kuzamura ubukungu ku kigereranyo cya 7% buri mwaka. Banavuga ko iyi gahunda yagize uruhare mu guhindura byinshi mu nzego, mu kuzubaka ngo zirusheho gukomera ndetse no gukoresha neza inkunga ruhabwa.
Mu cyegeranyo cyabo, hagaragaramo uburyo u Rwanda rwagabanije ubukene ku buryo buishimishije. Aha bavuga uburyo ubukene bwavuye kuri 60% mu 2000 bukagera kuri 45% mu mwaka wa 2011. banagaragaza uburyo ishoramari ry’abikorera ryakataje haba mu mujyi rwagati ndetse no mu byaro. Ngo iri shoramari rigaragara m’ubuhinzi buteye imbere, ikoranabuhanga mu itumanaho, ibijyanye n’inganda, ubukerarugendo, ubwikorezi, mu by’imari, uburezi, ubuzima, ubukorikori n’ibindi...
Ku bijyanye n’ubukungu kandi, bavuga ko u Rwanda rwabashije kongera umutungo w’imbere mu gihugu binyuze mu misoro. Ngo rwanabashije kugabanya imfashanyo z’amahanga kuva kuri 90% mu mwaka w’1996 kugera kuri 35% mu mwaka wa 2012, kandi ingengo y’imari ikaba yarikubye incuro zigera kuri eshatu.
Agaciro Solidarity Fund, igaragaza ko u Rwanda ruzi gukoresha neza impano z’amahanga mu migambi inoze. U Rwanda kandi ngo rufite gahunda inoze yo kurwanya ruswa no korohereza abaturage mu buyobozi. Nyamara ariko ngo ruracyahura n’imbogamizi z’inkunga zizana n’amabwiriza n’amategeko y’abazitanga.
Agaciro Solidarite yiyemeje gukomeza kubaka igihugu cyiza. Intego yabo ya mbere ni ukugarura agaciro k’umunyarwanda katakariye mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Bazakomeza guhamagarira abayobozi n’abayoborwa bo mu Rwanda n’ababa hanze yarwo gutanga ibisubizo byatuma u Rwanda rushobora kwibeshaho rudategereje akimuhana.
Agaciro Solidarity Fund ni ihuriro ritekereza ku by’imari. Ngo nyuma yo kubona amafaranga anyuze mu misoro y’abarutuye n’inkunga zo mu nshuti zarwo, bashaka gutange umusanzu wabo mu guhaza u Rwanda ubukungu ngo babashe kuziba icyuho imyanya ikigaragara mu ngengo y’imari ngo u Rwanda rubashe noneho kwaka inguzanyo zitari imfashanyo z’abagiraneza. Kuko bemera ko u Rwanda rudakwiye rudakwiye gukomeza gushingira imibereho yarwo ku nkunga bitoroshye kwiringira ko zizaboneka.



















TANGA IGITEKEREZO