Abanyarwanda baca umugani ugira uti “Nta muhanuzi iwabo” uyu mugani baba bawuca bashaka kugaragaza ko umuntu yiyumvamo ubushobozi mu gihe nyamara aho akomoka baba batarabimubonaho biturutse ahanini ko aba yarakuriye aho bamuzi neza.
Ibi ni na byo Abanyarwanda bakora iyo bafata urugendo bajya gushaka amakaro yo kubaka ibwotamasimbi mu gihe u Rwanda rufite uruganda rukora amakaro rw’icyitegererezo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Uru ruganda ni EAGI (East Africa Granite Industries) ruherereye mu murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare.
EAGI ifite ubushobozi bwo gutunganya amakaro yakubaka ahantu hangana na metero kare 500 mu gihe cy’amasaha ununani, afite ibipimo bitanduknye, nk’uko Gwizinkindi Dominique umuyobozi wungirije w’uruganda EAGI yabitangarije IGIHE ubwo twasuraga uru ruganda aho rukorera. Amakaro ya EAGI akorwa mu rutare bacukura aho uru ruganda ruherereye, afite amabara y’umwimerere aterwa n’ibuye ikaro rikozemo.
Gwizimpundu ati “Ntabwo amakaro yacu ari amabumbano nk’uko aturuka mu Bushinwa, mu Buhinde no muri Espagne aba ameze. Ayacu ni umwimerere.” Yakomeje avuga ko mu gutunganya aya makaro birinda gukata ikaro rifite umubyimba mutoya, kubera ko rishobora kuvunika kuko rikoze mu ibuye. Afite umubyimba muto akorwa iyo bazi neza ko agiye gushyirwa ku igorofa.
Abaturage baturiye EAGI bemeza ko nta kibazo uru ruganda rubateye bitewe n’uburyo rwubatse. Bavuga ko babonye umuturanyi mwiza, bamaze kubona imirimo ihoraho mu ruganda, kuko n’abana barangije amashuri yisumbuye bo muri uyu murenge bahita bajya gusabayo akazi.
Ndamage Jules utuye mu murenge wa Nyagatare akaba n’umukozi muri EAGI yatangarije IGIHE ko yatangiranye n’uruganda. Ati “Ndabyuka nkajya gukora mu ruganda ukwezi kurangira mfite amafaranga asaga ibihumbi 45; mba naramaze kwizigama mu murenge SACCO, ibindi bintu byo mu rugo byose namaze ku bikemura.”
Uru ruganda rwateje imbere abaturage ku buryo butandukanye. Kobusinge Jacqueline uturiye uru ruganda yatangarije IGIHE ko kuva aho uru ruganda rugereye muri aka gace bahise babona umuriro w’amashanyarazi, imihanda ihuza umurenge wa Nyagatare n’indi mirenge irakorwa n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Kobusinge yakomeje avuga ko amwe mu masambu y’abaturage yegeranye n’uruganda rwa EAGI yari agizwe n’urutare gusa, aho uruganda ruziye rwaguriye amabuye abaturage abenshi bakaba biyujurije amazu.
Akomeza avuga ko ibi byose babikesha umuyobozi mwiza Perezida Paul Kagame. Ati “Yatugaragarije ko adukunda amaze kutuzanira imishinga myinshi iduteza imbere.” Uyu mubyeyi akaba yavuze ko ikintu cyamugaragarije ko Perezida akunda Abanyarwanda ari gahunda yazanye yo guha abakene inka ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.
Kuva EAGI yatangira gukora muri Kamena 2012 imaze gukorwamo n’abakozi basaga 1000, ubu EAGI ikaba ikoresha abasaga 100 muri bo 80% bakaba baturuka mu karere ka Nyagatare.



















TANGA IGITEKEREZO