00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Amakoperative afasha mu kubaka isi nziza"

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 9 July 2012 saa 09:32
Yasuwe :

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nyakanga, mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ku nshuro ya munani, by’umwihariko Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu muhango wabereye muri Hotel Alpha Palace mu mujyi wa Kigali aho bahembye amakoperative yitwaye neza ku rwego rw’akarere, intara ndetse n’igihugu.
François Kanimba , Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “ Amakoperative (…)

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nyakanga, mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ku nshuro ya munani, by’umwihariko Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu muhango wabereye muri Hotel Alpha Palace mu mujyi wa Kigali aho bahembye amakoperative yitwaye neza ku rwego rw’akarere, intara ndetse n’igihugu.

François Kanimba , Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “ Amakoperative afasha mu kubaka isi nziza” aho yavuze ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no guteza imbere amakoperative kuko afasha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere ry’igihugu.

François Kanimba yongeye kandi gusaba ko gahunda yo guhiga yaba umuco w’amakoperative kandi asaba ko byashyirwa mu bikorwa mu gihe kidatinze.

Asoza ijambo rye yasabye ko hakwitegurwa neza inama nyafurika y’amakoperative izabera mu Rwanda m’Ukwakira uyu mwaka, kandi asaba ko amakoperative yajya yishakira amasoko aho gutegereza azashakwa n’ubuyobozi.

Katabarwa Augustin uhagarariye Urugaga rw’amakoperative mu Rwanda mu ijambo rye yavuze ko abanyamuryango b’amakoperative biteza imbere ndetse bagateza n’igihugu imbere gahunda z’igihugu, anavuga ko u Rwanda ruri mu muryango mpuzamahanga w’amakoperative ndetse rwitegura kwakira Inama y’ibihugu by’Afurika y’Amakoperative.

Mugabo Damien, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere asmakoperative yashimye uruhare amakoperative afite mu guteza imbere abanyarwanda no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, yagaragaje ko amakoperative atari yiyandikisha agomba kubikora mu maguru mashya bitakorwa agafatirwa ibihano harimo no guhagarikwa.

Yagaragaje ingingo nyamukuru zagendeweho mu guhitamo amakoperative yahize ayandi mu gukora ibkorwa by’indashyikirwa harimo nk’imiyoborere myiza, icungamutungo, ishoramari, Kuzigama n’ubufatanye n’imiryango cyangwa ibindi bigo.Mu gusoza ijambo rye yagaye amakoperative ashaka kugira koperative iz’umuryango.
COOPRORIZ Abahuzabikorwa Mukunguri ni Koperative yabaye iya mbere ku rwego rw’igihugu ihinga umuceri mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, kugera ku mwanya wa mbere ibikesha kugira imicungire myiza y’umutungo ndetse no kugira icyerekezo cyiza ikaba yahawe igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda; aho buri koperative yitwaye neza muri buri karere yahawe icyemezo cy’ishimwe n’ibihumbi 200 000.

Mu mujyi wa Kigali basuye koperative COPCOM iherereye mu murenge wa Gisozi bagaragarizwa ibikorwa ifite nyuma yo kuva mu miyoborere idahwitse aho abayobozi batwaraga amafaranga mu mifuka yabo ubu bamaze gukusanya miliyoni Magana cyenda na mirongo itanu mu gushaka kwiyubakira inyubako izababafasha mu bucuruzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages