00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

​Congo Kinshasa yakiriwe mu mugambi w’umuhora wa ruguru​

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 18 October 2015 saa 08:10
Yasuwe :

​Congo Kinshasa yinjiye ku mugaragaro mu bikorwa by’umuhora wa ruguru [Northern Corridor Integration Projects Initiative (NCIPI)] ​mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ya 11 yaberaga i Nairobi muri Kenya yasojwe kuri uyu wa Gatandatu. Ubusanzwe umuhora wa ruguru uhuriweho n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Amajyepfo.

Uwari uhagarariye Congo Kinshasa muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu, Minisitiri w​’Ubwikorezi Justus Mwana-Ngongo Kalumba, ni we watangaje ko igihugu cye cyinjiye muri uyu mugambi nyuma yo gusanga ibikorwa byawo ari ingirakamaro.​

Aganira kuri telefone na Sunday Times, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Christian Rwakunda yatangaje ko kwinjira mu mishinga y’umuhora wa ruguru kwa Congo Kinshasa ari ingenzi cyane mu murongo ibihugu by’akarere byihaye mu rwego rwo guteza imbere ibikorwaremezo bizatuma ubucuruzi burushaho gukorwa mu buryo bworoshye.

​Yagize ati "Uko ibihugu birushaho kwiyongera mu mugambi w’umuhora wa ruguru ni ko ubufatanye burushaho gukomera kandi byose bikagira ingaruka nziza ku buhahirane mu karere."​

​Umuhuzabikorwa w’imishinga y’umuhora wa ruguru Monique Mukaruliza​​ yatangaje ko mu bikorwa Congo Kinshasa igiye kugiramo uruhare mu muhora wa ruguru ku ikubitiro hazabanza ibirebana na gari ya moshi, indi mishinga ikazayitabira nyuma.

​Ibikorwa by’umugambi w’umuhora wa ruguru byatangijwe mu nama yabereye Entebbe muri Uganda tariki ya 25 Kamena 2013 n’abakuru b’ibihugu batatu; Paul Kagame, Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye hagamijwe guteza imbere akarere. Sudani y’Amajyepfo yaje kwinjira muri uyu mugambi nyuma gato y’itangizwa ryawo.

​Iyi nama ya 11 y’abakuru b’ibihugu yaberaga Nairobi yitabiriwe na Ethiopia yamaze gutangaza ko izinjira muri uyu mugambi mu gihe cya vuba, yanitabiriwe kandi n’u Burundi ndetse n’abikorera ku giti cyabo bo mu bihugu by’akarere.​

Ubusanzwe mu 1985 ibihugu bitanu birimo DRC, Burundi, Kenya, Uganda n’u Rwanda byatangije Northern Corridor Transit and Transport Coordination Authority, Umuryango wari ugamije ubuhahirane hagati y’ibi bihugu.

Amasezerano yari yarasinywe hagati y’ibi bihugu yaje kuvugururwa mu mwaka wa 2007 ndetse mu 2012 hinjiramo Sudani y’Epfo iba igihugu cya gatandatu kigize uyu muryango.

Mu mwaka wa 2013, hatangiye imishinga y’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru, Northern Corridor Initiative Project, itangijwe na Kenya, u Rwanda na Uganda mu gihe Sudani y’Epfo n’u Burundi byari indorerezi. Uyu muryango washinzwe mu rwego rwo kwihutisha iterambere bitari iby’ubuhahirane gusa nkuko umuryango wari warashinzwe mu 1985 wabikoraga.

Northern Corridor Initiative Project, niyo yatumye ibi bihugu biganira ku kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi, guhana umuriro, koroshya ingendo n’ibindi.

Mu nama ya cyenda ya Northern Corridor Initiative Project nibwo u Burundi na Sudani y’Epfo byinjiye muri uyu muryango mu gihe mu ya 11 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo yemerewe kwinjiramo.

Congo Kinshasa niyo iyoboye Northern Corridor Transit and Transport Coordination Authority mu gihe cy’imyaka ibiri, manda yemerejwe mu nama yabereye i Kinshasa tariki ya 13 Kanama 2015.

Kwinjira kwa Sudani y’Epfo na RDC bizafasha ubuhahirane hagati y’ibindi bihugu dore ko hari hashize igihe hazamo amananiza arimo nko gufunga imipaka, kwaka abantu visa n’ibindi. Ibi bizorohera u Rwanda n’ibindi bihugu mu mishinga yo kwihutisha iterambere byatangiye.

Congo Kinshasa yahawe ikaze mu bikorwa by'umuhora wa ruguru mu nama ya 11 y'abakuru b'ibihugu yaberaga Nairobi muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages