00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2013: BRD yarengeje intego yari yihaye, ifite byinshi iteganyiriza abakiriya

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 3 February 2014 saa 03:53
Yasuwe :

Binyuze muri politiki yayo yo gutanga inguzanyo, Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko yiteguye kongera imbaraga mu gushyigikira ibikorwa n’imishinga bigamije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
BRD ibitangaje nyuma y’isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’intego yari yihaye mu 2013; hagaragaye ko BRD yazigezeho ikanazirenza, bityo intego akaba ari ugushimangira ibyagezweho no kongera imbaraga mu bikorwa n’intego by’umwaka wa 2014.
Umwaka ushize BRD yabashije gutera inkunga imishinga (…)

Binyuze muri politiki yayo yo gutanga inguzanyo, Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko yiteguye kongera imbaraga mu gushyigikira ibikorwa n’imishinga bigamije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

BRD ibitangaje nyuma y’isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’intego yari yihaye mu 2013; hagaragaye ko BRD yazigezeho ikanazirenza, bityo intego akaba ari ugushimangira ibyagezweho no kongera imbaraga mu bikorwa n’intego by’umwaka wa 2014.

Umwaka ushize BRD yabashije gutera inkunga imishinga itandukanye cyane cyane yibanze ku mishinga iteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Iyi Banki ivuga ko kuba yarageze ku bikorwa bishimishije ahanini byatewe n’imikoranire myiza n’abakiriya aho bitabiriye kwishyura inguzanyo bahawe, zigafasha mu gushyikira indi mishinga mishya.

Imishinga yibanzweho ijyanye n’ubwubatsi bw’amazu; hagati aho BRD ikaba ifite umushinga yihariye wo gufasha abantu kubona icumbi; bikaba bigezweho nyuma yo gukusanya amafaranga agomba kugenda kuri iyo gahunda igamije kuziba icyuho cy’ibura ry’amacumbi kubayakeneye.

BRD kandi iza mu mabanki ya mbere ashyigikira imishinga minini n’imito cyane cyane iy’ubuhinzi, inganda n’ijyanye na Serivisi ku bufatanye n’ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF), cyo kikaba gifasha abashaka inguzanyo kubona ingwate ikunze kugora benshi mu baka inguzanyo.

BRD ikaba yizeza abayigana ko ishyize imbaraga mu gushaka inkunga hagamijwe gukomeza gushyigikira imishinga y’iterambere.

Mu kiganiro kirambuye ushinzwe ishoramari muri BRD, MANZI Benjamin yagiranye n’itangazamakuru yagaragaje uburyo umuntu abona inguzanyo ndetse anashimangira ko BRD izakomeza kuzamura ishoramari no gushyigikira imishinga y’iterambere mu 2014 ndetse n’imyaka izakurikiraho.

Uruhare rw’agashami gashinzwe ishoramari mu iterambere rya Banki n’iry’igihugu muri rusange

Manzi Benjamin avuga ko BRD nka Banki y’iterambere izamura ubukungu ibinyujije mu gutera inkunga imishinga; iyo nkunga igashyirwa mu bice nkenerwa bishyigikira iterambere ry’indi mishinga

Yagize ati “Tutagiye kure imishinga tuvuga ni iyongera agaciro ku bintu bisanzwe mu gihugu cyangwa ibyatumijwe hanze, itanga akazi ku banyarwanda ikanazamura ubukungu hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uburyo bwo gusangiza ubumenyi n’ubunararibonye ku Banyarwanda.”

Icyicaro gikuru cya BRD

Ishusho rusange y’ishoramari rya 2013 n’ibindi BRD yagezeho

Manzi avuga ko mu 2013, BRD yashimishijwe n’ibyo yagezeho kuko yageze ku ntego yari yihaye kugeza n’aho yazirengeje; bityo hakaba hari n’icyizere ku mwaka wa 2014.

Mu 2013 BRD yari yateguye gutera inkunga imishinga itandukanye ahari hateguwe miliyari 45 z’amanyarwanda zo gutera inkunga imishinga nyamara ayo mafaranga yaje kurenga agera kuri miliyari 60 bivuze ko BRD yageze ku ntego ku kigereranyo cya 130%.

Mu mishinga yatewe inkunga iyiganje cyane n’iy’ubucuruzi n’amahoteri yakurikiwe n’inganda nto n’iziciriritse ndetse n’iy’ubuhinzi n’ubworozi

Muri gahunda ya EDPRS II, iri shoramari rigomba gufasha mu ihangwa ry’imirimo mishya; bityo mu mwaka ushize hakaba harahanzwe imirimo ihoraho 4000 n’ibiraka 10,500.

BRD ivuga ko imibare yerekana ko ishoramari ryayo ryagize uruhare mu kwinjiriza u Rwanda amafaranga y’u Rwanda angana na miriyari 8.8 y’imisoro mu 2013.

Intumbero ya BRD mu 2014 n’imyaka izakurikira

Manzi avuga ko intego zikiri zimwe ikibanze akaba ari ukuzishimangira no kuzongerera ingufu. BRD izibanda ku mishinga ijyanye n’ubwubatsi no gufasha imishinga mito n’icirritse hagamijwe kugera ku ntego zashyizweho zigamije guhanga imirimo no kurwanya ubukene nk’uko biri muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu (EDPRS II).

Kuri ubu BRD igiye gutangira gushora imari mu mishinga y’ingufu hagamijwe kongera umubare w’abaturage bakoresha ingufu z’amashanyarazi; akaba ari muri urwo rwego BRD yamaze gusinyana amasezerano n’ikigega gitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije cya FONERWA ngo gishyikire uru rwego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages