00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2014: Inguzanyo zitangwa n’amabanki ziyongereyeho 38%

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 17 February 2015 saa 04:39
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inguzanyo zatanzwe n’amabanki mu mwaka ushize ziyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wa 2013.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inguzanyo zatanzwe n’amabanki mu mwaka ushize ziyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wa 2013.

Ubwo Guverineri wa BNR, John Rwagombwa, yagaragazaga uko Politiki y’ifaranga yifashe mu gihugu, kuri uyu wa Kabiri, yagaragaje ko itangwa ry’inguzanyo mu mwaka ushize zari ku kigero gishimishije.

Mu mibare, BNR yagaragaje ko inguzanyo zatanzwe mu mwaka wa 2013 zanganaga n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 472.5, mu mwaka ushize zigera kuri miliyari 652.9, bigaragaza ko ziyongereye ku kigero cya 38%.

Raporo ya BNR isobanura ko inguzanyo nyinshi zatswe mu mabanki zatanzwe, ikagaragaza ko inguzanyo 9,308 ari zo zahakaniwe muri 20145, zingana na 3.9% y’inguzanyo zose zari zatswe. Mu mwaka wabanje, inguzanyo zasabwe amabanki ntizitangwe zari 5,940 (7.5 y’izatswe).

BNR igaragaza imishinga myinshi yabuze inguzanyo ahanini ari iyo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu yakiwe inguzanyo 68% yarazimwe, mu buhinzi, uburobyi n’ubworozi byo imishinga yanzwe ingana na 58%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yagaragaje ko kwimwa inguzanyo byatewe n’uko imishinga yabaga itizwe neza, itagaragaza uburyo izabasha kwishyura amabanki.

Guverineri Rwangombwa yasabye abantu gutinyuka kwaka inguzanyo, ntihagire abakangwa na za cyamunara zimwe zijya ziterezwa abatishyuye.

Yagaragaje ko abaterezwa cyamura ahanini ari abayobya amafaranga y’inguzanyo batse bakayashyira mu bindi bitajyanye n’icyo bayakiye.

Hagati aho, Rwangombwa yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero kiri hejuru ya 6%, ashingiye ku mibare y’ibihembwe bitatu bishize. Icyambere bwazamutse ku ijanisha rya 7,5, icya kabiri buzamukaho 6,1% naho icya gatatu buzamukaho 7.8%.

Ku byerekeye agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, Guverineri Rwangombwa yemeye ko ryataye agaciro mu buryo bwihuse ugereranyije n’Idolari ry’Abanyamerika mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015.

Yagize ati“Ni byo koko ifaranga habayeho kwihuta mu guta agaciro muri Mutarama.”

Yagaragaje ko ryataye agaciro ku kigero cya 0.8%, asobanura ko ahanini byatewe n’ibicuruzwa byinshi bigitumizwa hanze y’igihugu kuruta ibyo u Rwanda rwoherezayo, hakiyongeraho n’ikoreshwa ry’idolari ry’Abanyamerika riri gukoresha cyane ku isoko mpuzamahanga, rikaba ryaragize uburemere cyane.

Guverineri avuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryanihagazeho ugereranyije no mu bihugu byo mu karere ruherereyemo.

Ati “Twebwe navuga ko twari hasi ...mu baturanyi bageze kuri 3%.”

Imibare ya nyuma igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda bw’umwaka wose wa 2014 izashyirwa ahagaragara muri Werurwe 2015, hamaze gutangazwa raporo y’igihembwe cya kane.

Amafoto: Jack Yakubu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages