Ni inguzanyo yatanzwe kuva 2011-2013 ihabwa abahinzi bibumbiye muri Koperative RUTEGROC, bayihawe mu rwego rwo kwagura imirima y’ibyayi, bamwe muri bo bayikoresha ibindi.
Ibi byaje guteza ibihombo Koperative kuko isabwa kwishyura hagendewe ku bahawe amafaranga kandi bamwe mu banyamuryango ba yo barayakoresheje nabi ndetse hari n’abatarahinze icyayi, abandi barakirandura.
Ubwo abadepite basuraga abaturage bo mu Karere ka Rutsiro ngo bumve ibibazo n’ibyifuzo bafite, iki ni ikibazo babwiwe mu Mirenge itandukanye basuye muri ama Karere
Umunyamabanga nshingwaborwa w’Umurenge wa Gihango, Akarere ka Rutsiro Cyizihiza Alda ,yabwiye abadepite ati “Iki ni ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko icyayi ni igihingwa gitunze abaturage bacu, hari bamwe bacika intege bakavuga ko bagiye guhagarika kugihinga kubera ibibazo by’iriya nguzanyo."
Uyobora iyi Koperative avuga ko ikibazo cya mbere ari ubukangurambaga bwakozwe nabi kuko hari abafashe iriya nguzanyo nk’inkunga aho kuyifata nk’inguzanyo bazishyura.
Ati “Ikibazo cya mbere ni ubukangurambaga bwakozwe nabi, abanyamuryango bamwe bafashe ariya mafaranga nk’inkunga. Umushinga wateraga icyayi na wo wakoze amakosa, nta bikoresho bari bafite byo gupima imirima(GPS), bapimishaga ijisho ugasanga babwiye umuturage ngo bamutereye icyayi ku buso bwa hegirari kandi ari nk’inusu ya hegitari, byatumye hari abahinzi bafata inguzanyo zidahuye n’ingemwe z’icyayi bahingiwe.”
Iki cyayi cyahingwaga n’umushinga wa Leta witwa Rutsiro Tea Project, ikindi kibazo cyabayemo ni ingemwe zapfuye ntizasimburwa, abahingiwe icyayi babura umusaruro bari biteze bituma bamwe muri bo barandura ibyayi bihingira ibindi.
Ubuyobozi bwa Koperative RUTEGROC buvuga ko inguzanyo itarakoreshejwe icyo yatangiwe ingana na Miliyoni 126Rwf.
Ikindi kibazo kirimo ni uko abanyamuryango bashya binjira muri Koperative basabwa kwishyura ku nguzanyo batafashe, kuko bagomba gusangira igihombo na Koperative.
Umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative utifuje ko dutangaza amazina ye yabwiye IGIHE ati" Twe twinjiyemo twumva ko kwibumbira muri Koperative bizatwungura, ariko tubabazwa no kwishyura amadeni tutariye, hari n’abatinya kwinjiramo kuko bamaze kumenya ibibazo birimo."
Ubuyobozi bwa Koperative buvuga ko birinze gushora imanza ku baranduye icyayi n’abahawe inguzanyo bakayikoresha nabi kuko ngo Koperative byayisaba amafaranga menshi kandi atarateganyijwe.
Iyi Koperative igomba kuba yamaze kwishyura inguzanyo muri 2030, gusa ngo ikibagora cyane ni uko muri miliyoni 50-60Rwf bishyura ku mwaka zifatwa nk’inyungu ku nguzanyo aho kuba ubwishyu bw’inguzanyo.
Depite Eugene Barikana, yavuze ko iki kibazo bakizi, ngo banakimenyesheje ibiro bya Minisitiri w’intebe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ngo hari icyizere ko kizakemuka vuba.
Ati"Iki ni ikibazo tuzi twakiganiriyeho kenshi, by’umwihariko nsanzwe mbarizwa muri komisiyo y’ubuhinzi, twakiganiriyeho na Minisitiri w’intebe kiri gushakirwa umuti."
Aba bahinzi bashima Perezida Kagame wabasoneye miliyoni 285 Frw y’ibihano by’ubukererwe bari baciwe, abinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Gusa ngo ntibyabakuyeho umugogoro kuko ubu bagisabwa kwishyura miliyari zigera kuri 2.4Rwf.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!