Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi irasaba abahinzi kurushaho kwitabira ikoranabuhanga bagamije kongera umusaruro no kwitabira gukoresha ibikorwa remezo bibegerezwa kugirango biborohereze gukora akazi kabo.
Ibi byatangajwe na Dr Agnes Matilda Kalibata, Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa rya 9 ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.
Uyu muhango yari aherekejwemo na Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, wabanjirijwe no gufungura sosiyete y’Abahinde izajya igurisha ikanakodesha imashini zihinga zo mu bwoko bwa Mahindra.
Minisitiri Kalibata avuga ko iyi ari intambwe nziza kuko abahinzi bazajya boroherezwa kubona imashini zibahingira bityo imirimo yabo ikagenda neza kandi ku gihe.
Abahagarariye iyi sosiyete izageza ku banyarwanda imashini, batangaje ko biteguye gukorana neza n’abahinzi bo mu Rwanda mu mirimo yabo ya buri munsi.
Nyuma yo gufungura imirimo y’imurikabikorwa, ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi hamwe na mugenzi we w’urubyiruko n’ikoranabuhanga n’ababaherekeje batambagiye aho iri murika ribera basura ibikorwa byaje kumurikwa birimo imbuto nziza, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’ibyicaro by’abafatanyabikorwa ba ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi barimo amabanki, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abahinzi bari bitabiriye iri murika.
Hatangijwe kandi ku mugaragaro gahunda igamije gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose kongera ubwinshi bw’ amata banywa, gahunda yahawe izina rya Shisha Wumva; iyi gahunda yatangijwe abana n’abakuru bahabwa amata.
Minisitiri Kalibata yagarutse kuri gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi, asaba Abanyarwanda kurushaho kwihatira kongera umusaruro kuko hari uburyo bwinshi bwo kuwongerera agaciro.
Yagize ati "Haracyari uburyo bwo kongera umusaruro ku byo duhinga. Niba hari ahantu hateraga na toni y’ibigori none ubu tukaba tuheza toni zisaga zirindwi, dushobora no kuheza toni icumi. Mu gihe cyose twitaye ku mabwiriza agenga ubuhinzi".
Ku kuba mu Rwanda hashobora kuboneka amata ahagije Abanyarwanda, Minisitiri Kalibata yemeza ko amata ari mu Rwanda yahaza Abanyarwanda, ikibazo ahubwo batabyitabira.
Ati "Kandi amata nabona abayanywa, inganda zikayakenera menshi yo gutunganya, n’aborozi bazashishikarira korora inka zitanga umukamo usumba uw’izo bari bafite".
Abahinzi bakoresheje ikoranabuhanga mu kazi kabo bemeza ko ryabahaye umusaruro. Abo twahuye nabo bahinga urutoki twasanze bafite igitoki giterurwa n’abagabo bane, gifite metero zigera kuri ebyiri z’uburebure.
Ugeze muri iri murika, usangamo ibikorwa binyuranye ndetse n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinshi, ibi akaba ari byo biri gutuma ryitabirwa kuko hari abari no kuza kwiharira.
Ugeze ku Murindi usanga hamanitse amabendera y’ibihugu cumi na kimwe byitabiriye iri murika.
Foto: KMP



















TANGA IGITEKEREZO