Ni umushinga bafite wo kujya korora ingurube muri Mozambique dore ko inyama y’iryo tungo ikunzwe cyane muri icyo gihugu.
Bavuga ko muri Mozambique n’abasaga Miliyoni 35, inyama z’ingurube bakoresha zikaba zituruka muri Afurika y’Epfo.
Nyamwasa Alex utuye mu mujyi wa Maputo yagize ati “Dukorera mu gihugu gifite abaturage benshi kandi bafite ubushobozi, barya inyama z’ ingurube ku rwego rwo hejuru cyane.”
Yakomeje agira ati “ Muri Mozambique ingurube ziraribwa cyane […] twabonye uko bacuruza intanga z’ingurube, ni ibintu ubona ko byakwinjiza amafaranga cyane aho dukorera, igisigaye ni ugufatanya n’uyu mworozi natwe tugashora Imari muri ubu bworozi".
Manirarora Diogène na we ukorera ishoramari muri Mozambique mu bikorwa byo kubaka inzu, yashimangiye ko korora Kijyambere agiye kubyinjiramo, kuko aramutse abikoze aho baturiye yabonamo amafaranga.
Ati “Turateganya gukora ubu bworozi mu buryo bwagutse cyane, kuko bigaragara ko byatanga inyungu. Tuzashishikariza n’abandi kuza kuhasura. Twize uko bafata intanga zikagurishwa ukwazo, uko ingurube bazibyaza, uko zibana n’ibyana byazo, twahakuye byinshi, ariko natwe uyu mushinga tugomba kuwitabira”.
Shirimpumu Claude uhagarariye Aborozi b’ingurube mu Rwanda, akaba ariwe na we wari wabashishikarije gusura aho akorera ubworozi mu murenge wa Kageyo, yavuze ubworozi bw’ingurube ari ubworozi bwunguka cyane.
Ati" Mbere ubworozi bw’ ingurube bwakorwaga mu buryo bwa Gakondo abantu ntibabihe agaciro, ariko iyo woroye ubikunze ubonamo inyungu, hakenewe guhindura imyumvire y’ abantu.”
Ingurube zitanga icyororo cyane aho ubona hari izibwagura ibyana 15 kuzamura, izitanga inyama ku bwinshi, dore ko izo usanga zipima ibilo hagati ya 250 na 300 kuzamura, ariko bikaba byaguhira ari uko ubikoze kinyamwuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!