00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwayi ba Diyabete hehe n’ikibazo cy’isukari

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 15 June 2013 saa 04:02
Yasuwe :

Abarwayi ba Diyabete bakunze kugira ikibazo cy’isukari yabo yihariye. Ubu mu Rwanda hamaze kwera igihingwa cyitwa Stevia, gikorwamo isukari inakoreshwa n’abarwayi ba diyabeti. Hashize umwaka icyo gihingwa gitangiye guhingwa mu Rwanda, mu karere ka Rulindo.
Uwitonze Chantal umuhinzi wa stevia mu karere ka Rulindo atangaza ko mu mezi umuni amaze agihinga, cyamufashije kwiteza imbere. Ati“Ngerenanije n’inyungu nabonaga mbere ngihinga imboga, ubu ni bwo nunguka kurushaho, kuko mbona (…)

Abarwayi ba Diyabete bakunze kugira ikibazo cy’isukari yabo yihariye. Ubu mu Rwanda hamaze kwera igihingwa cyitwa Stevia, gikorwamo isukari inakoreshwa n’abarwayi ba diyabeti. Hashize umwaka icyo gihingwa gitangiye guhingwa mu Rwanda, mu karere ka Rulindo.

Uwitonze Chantal umuhinzi wa stevia mu karere ka Rulindo atangaza ko mu mezi umuni amaze agihinga, cyamufashije kwiteza imbere. Ati“Ngerenanije n’inyungu nabonaga mbere ngihinga imboga, ubu ni bwo nunguka kurushaho, kuko mbona umushahara umfasha gukemura ibibazo byose mba mfite.”

Avuga ko amafaranga akesha stevia ayazigama , akaba afite ubwisungane mu kwivuza, abona nta kibazo afike na mba kubera ubu buhinzi.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu Mulindwa Prosper yagize ati “hashize umwaka umwe duhinga iki gihingwa. Dufite hegitari 40 gusa.Twabanjije kureba niba kizera muri Rulindo, dusanga cyera cyane. Ubu tumaze guhinga hegitari 20, turashaka ahandi hapfa ubusa kizahingwa.”

Yatangarije IGIHE ko iki gihingwa gikunda ahari amazi kandi cyuhirwa. Ati “tuzahera ku gishanga cya Yanze, nitugeza kuri hegitari 300 ni bwo tuzashyiraho uruganda.”

Kuri ubu umusaruro uboneka ubikwa muri za kontineri, ukazoherezwa muri Indonesia kuko ari ho bafite uruganda rutunganya Stevia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages