Mu cyerekezo Akazi Kanoze bihaye cyo guhugura nibura urubyiruko rugera ku 15,000 mu gihe cy’imyaka itanu, ubu hamaze guhugurwa abasaga 14,000 muri gahunda yo gushaka akazi no kugahanga mu rwego rwo gutanga serivisi inoze.
Akazi Kanoze ni umushinga uterwa inkunga n’Umushinga w’Abanyamerika ugamije iterambere mpuzamahanga (USAID) ushyirwa mu bikorwa n’ikigo gitanga inyigisho zigamije iterambere (EDC) mu bufatanye n’imiryango inyuranye yaba ikorera imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Kamanzi Steve, Umuyobozi wungirije wa EDC Akazi Kanoze mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko intego yawo ya mbere ni ukuzamura imibereho y’urubyiruko bahabwa amahugurwa ajyanye no kugira ubumenyi mu kazi harebwa cyane cyane ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Agira ati “Tubahuza n’isoko ry’umurimo kugira ngo ibyo bize babishyire mu bikorwa ariko na none babone uburyo bazamura imibnereho yabo. Akazi mu Rwanda ni gake cyane, Guverinoma ishishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo. Ntitugarukira ku guhuza abo twahuguye n’abatangiye imirimo gusa, ahubwo tubaha n’amahugurwa yo kwihangira imirimo.”
Kamanzi Steve akomeza atangaza ko mu rwego rwo kugira ngo gahunda yo guhanga umurimo ishobore kugirira urbyiruko akamaro, Akazi Kanoze bagiranye ubufatanye n’Ikigo gishinzwe Ubumenyngiro (WDA) n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), ishyirwa mu nyigisho zihabwa abanyeshuri bagana ibigo bitanga amasomo y’imyuga n’abahabwa uburyo bwo kwimenyereza barangije muri za Kaminuza n’amashuri makuru. Agira ati “Ibi bifasha abarangije amashuri y’imyuga ndetse n’abarangije kwimenyereza badategereza gushaka akazi ahubwo bafite n’ubumenyi bwo gushobora kukihangira.”
Jacques Sezikeye Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa n’amahugurwa muri gahunda y’Akazi Kanoze atangaza ko urubyiruko rukora binyuze mu bafatanyabikorwa bari hirya no hino mu gihugu. Agira ati “Dufite abafatanyabikorwa bagera kuri 47, ndetse tugakorana na WDA na RDB mu rwego rwo guha ubumenyi urubyiruko mu bijyanye no kwihangira umurimo. Imishinga dukorana na yo ni iyo ku rwego mpuzamahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu. Buri mufatanyabikorwa aba afite urubyiruko agomba gukurikirana mu kubaka ubumenyingiro no kubaka ubushobozi. Byose bishingiye ku mahirwe aboneka mu karere bakoreramo kandi bagafashwa no kugira amahirwe yo kugera ku nguzanyo zibafasha gushyira mu bikorwa imishinga baba barateguye.”
Sezikeye yishimira ko abenshi banyuze muri Gahunda y’Akazi kanoze abenshi bamaze kwihangira umurimo kandi WDA yemeye gushyira iyo gahunda mu mashuri y’imyuga ndetse n’ibigo byinshi biza kubitabaza kugira bahugure abagenerwabikorwa babao muri gahunda y’Akazi Kanoze.
Mikerlange Remplait Ushinzwe itumanaho muri Akazi Kanoze atangaza ko umushinga watangiye mu 2009 uzasoza mu 2014 hasigaye umwaka umwe ukagera ku musozo. Muri gahunda z’umushinga bahugura urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 35 ariko badatanga amahugurwa yo gushaka akazi gusa ahubwo babigisha n’uburyo bwo guhanga umurimo ndetse n’imyitwarire mu kazi.
Atangaza ko intego y’umushinga ari ukongerera urubyiruko ubushobozi bwo kubyaza umusaruro amahirwe bafite, no kubaka ubufatanye hagati y’urubyiruko n’inzego zinyuranye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Agira ati “Duha amahugurwa urubyiruko guhera ku bafite ubumenyi kuva mu myaka ine y’amashuri abanza kugeza ku bize kaminuza, bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu aho buri wese aba afite ubushobozi bwo kuba yategura umushinga kandi akawushyira mu bikorwa.” Akomeza atangaza ko igihe umushinga uzaba urangiye gahunda zawo zo zizakomeza kuko WDA na RDB bashyize muri gahunda zabo Gahunda y’Akazi Kanoze.
EDC Akazi Kanoze batanga amahugurwa ajyanye no guhanga umurimo, kuzamura imibereho y’urubyiruko, kunoza itumanaho, imyitwarire mu kazi, ubuyobozi ku murimo, uburenganzira n’inshingano z’umukozi n’iz’umukoresha, ubuzima n’umutekano mu kazi, imicungire y’umutungo n’ibirebana n’amasoko.
Umushinga ukorera mu turere 18 buri karere bagahitamo bakurikije amahirwe y’umurimo ahaboneka ndetse n’imishinga y’abafatanyabikorwa ihari. Ukorera mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Ngoma na Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba. Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba; Kamonyi, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo n’uturere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Abanyuze muri Gahunda y’Akazi Kanoze basaga 14,000 muri bo 6000 bamaze kwihangira imirimo ariko hakiri inzitizi ko mu Rwanda isoko ry’umurimo rikiri rito kuko abenshi nta kazi barabona.



















TANGA IGITEKEREZO