Tigo Rwanda ibinyujije muri Tigo Cash na Tigo Tanzania ibinyujije muri Tigo Pesa batangije igikorwa cyo kohererezanya amafaranga/amashilingi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi kuri telefone ngendanwa, kandi umuntu akayakira mu yo ashaka atagiye kuvunjisha.
Ubu buryo bwo kohererezanya amafaranga bwambukiranya imipaka y’ibihugu hifashishijwe telefoni ngendanwa ni ubwa bukozwe ku isi hose, kuko nta handi byari byakageragejwe nk’uko byavuzwe na Allan Mwathi, umuyobozi wa Tigo Cash mu Rwanda.
Koherezanya amafaranga/amashilingi muri ubwo buryo byatangijwe kuri uyu wa mbere, isaha imwe mu Rwanda no muri Tanzaniya. Byongeye kandi ni naho bibaye bwa mbere ku isi aho abaturage b’ibihugu bibiri bashobora gukoresha tekefone bakohererezanya amafaranga.
Mu itangizwa ry’iyo serivise, abari muri Tanzaniya bareba uko mu Rwanda byifashe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Videoconference ) bitangizwa na Ambasaderi b’u Rwanda muri Tanzaniya, Dr. Rugangazi Ben, n’uwa Tanzaniya mu Rwanda, Mwaipaja Francis.
Umunyarwanda ukoresha umurongo wa Tigo ashobora kohereza amafaranga muri Tanzaniya akoresheje telefone igendanwa, aho akanda *200*7# agakurikiza amabwiriza yo kohereza amafaranga, naho umufatabuguzi wa Tigo uri muri Tanzaniya we yohereza amafaranga yanditse *150*90 agakurikiza amabwiriza.
Kayitana Pierre umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’itangazamakuru muri Tigo Rwanda na Allan Mwathi Umuyobozi wungirije wa Tigo Cash mu Rwanda, babwiye itangazamakuru ko koherezanya amafaranga hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bizajya bikorwa ku buntu nta mafaranga azajya acibwa uwohereza cyangwa uwakira amafaranga.
Igikorwa cyo kohererezanya amafaranga kizajya gikorwa nyuma ugiye kuyakira ayakire hamaze kubaho ivunja. Uri mu Rwanda azajya yakira mu mafaranga, uri muri Tanzaniya yakire mu mashilingi.
Kayitana Pierre asobanura kuri iri vunjisha yavuze ko hagenderwa ku giciro cy’ivunjisha mpuzamahanga kandi cyiza.
Kayitana yagize ati “Kompanyi y’itumanaho Millicom ari nayo ifite Tigo yerekana igiciro cy’ivunjisha mpuzamahanga kandi cyiza ugereranyije n’ibindi biciriro buri kwezi, iki giciro nicyo tuzajya tugenderaho.”
Ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda, Francis Mwaipaja, akoresheje Tigo Cash nyuma yo koherereza amafaranga 1000 y’u Rwanda muri Tanzaniya Dr. Ben Rugangazi bakiriye amashilingi 2,107 ya Tanzaniya nabo bohereje amashilingi 100 ya Tanzaniya Ambasaderi Mwaipaja yakira amafaranga 58 y’u Rwanda.
Abajijwe n’abanyamakuru impamvu ibihugu bya Tanzaniya n’u Rwanda ari byo bitangije iyi gahunda bwa mbere ku Isi, Allan Mwathi, Umuyobozi wungirije wa Tigo Cash mu Rwanda, yavuze ko byombi ari byo bifite umubare munini w’abantu bakoresha Tigo Cash na Tigo Pesa. Tanzaniya ifite abantu bakoresha Tigo Pesa 37% by’abatunze telefone naho u Rwanda rukagira abantu bakoresha Tigo Cash bangana na 37% by’abatunze telefone zigendanwa ubu bageze kuri 63% mu gihugu hose.
ndi mpamvu, yatanzwe ni uko ibi bihugu bihahirana cyane ariko uburyo bwo kohererezanya amfaranga bukaba bwari buhenze.
Kohereza amafaranga hakoreshejwe Tigo Cash bihera ku mafaranga 100 y’u Rwanda bikagera ku bihumbi 500. Naho muri Tanzaniya bihera ku mashilingi 100 kugera kuri miliyoni imwe y’ amashilingi ya Tanzaniya.
Isosiyete ya Millicom ifite Tigo, ikorera hirya no hino ku Isi cyane mu bihugu bya Tanzania, u Rwanda, Ghana, Congo Kinshasa, Tchad, Bolivia, Colombie, El Salvador, Guatemala, Honduras, Senegal, Paraguay n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO