Ni ubutumwa yatangiye mu birori uyu muryango wakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Marriott Hotel ku mugoroba wo kuwa 05 Gashyantare 2024, mu kwizihiza imyaka 15 umaze ukorera mu Rwanda.
Eugene Dusingizumuremy yagize ati ‘‘Water For People mu Rwanda yashyizeho gahunda yo gufasha u Rwanda mu gushyira imbaraga mu kuzamura serivisi zo guha amazi meza n’ibikorwa by’ isuku n’isukura kuri buri wese. […] Muri iyi gahunda duteganya kuzageza izo serivisi ku bantu miliyoni imwe n’igice binyuze mu kubaka no gusigasira ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura.’’
Ibi birori kandi byakozwe hishimirwa ko muri icyo gihe cy’imyaka 15, Umuryango Water for People wagejeje amazi meza ku Baturarwanda barenga 1,020,000 bo mu midugudu 1.297 y’uturere dutanu ari two Gicumbi, Rulindo, Kicukiro, Karongi na Gisagara, guhera mu mwaka wa 2008.
Ni mu gihe abandi baturage basaga ibihumbi bitanu bo mu Karere ka Ruhango nabo bubakiwe umuyoboro w’amazi.
Si uguha amazi abaturage gusa kuko uyu muryango wakoze n’ibindi bikorwa byo guteza imbere isuku n’isukura mu Rwanda, unahanga imirimo mishya 48,400 hagati y’umwaka wa 2018 na 2023.
Ibigo by’amashuri 296 n’amavuriro 64 byahawe amazi meza n’ibindi bikoresho by’isuku n’isukura birimo imisarani yujuje ibyangombwa, ubukarabiro n’ibigega bifata amazi y’imvura.
Water For People kandi yafashije uturere 24 gukora igenamigambi rihamye ryo kugeza amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura ku baturage bifasha utu turere kumenya ingano y’amazi dukeneye, amafaranga akenewe mu kugeza ayo mazi ku baturage, aho amazi bakeneye azaturuka n’ibindi.
Uyu muryango kandi wanubatse inganda eshatu zitunganya imyanda yo mu bwiherero mu Turere twa Gicumbi, Nyamagabe na Rulindo. Hanashyizwe Ibigo by’Isuku n’Isukura mu turere 11 kugira ngo abatuye utu turere babashe kubona serivise n’ibikoresho by’isuku n’isukura mu buryo bworoshye kandi ku giciro cyiza.
Umuturage wo mu Karere ka Gicumbi witabiriye ibi birori, Hatangimana Célestin, yavuze ko kuva Water For People yagera muri ako karere abagatuye batakigorwa no kujya gushaka amazi kure.
Ati ‘‘Mbere y’uko Water For People iza gukorera mu turere ikoreramo harimo n’aka Gicumbi nturukamo, hari hari ibibazo byinshi kandi bikomeye, aho abaturage batabonaga amazi meza. Bamwe bakoraga urugendo rurerure bagiye gushakisha amazi ndetse isuku yabaga nke kubera kubura amazi yo gukoresha.’’
Muri rusange mu myaka 15 ishize, Umuryango Water For People washoye $46,710,641 (ni ukuvuga asaga miliyari 59.6 z’amanyarwanda) mu bikorwa byo kugeza amazi meza, na serivisi isuku n’isukura mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yashimiye ubufatanye bw’Umuryango Water For People na Leta y’u Rwanda, bukomeje kugira uruhare mu kuba Abaturarwanda bagerwaho n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo bworoshye, ndetse bakabona amazi ku giciro gito.
Umuryango Water For People ukorera mu bihugu icyenda byo ku Mugabane wa Afurika, Amerika y’Epfo no muri Aziya.
Umwe mu bayobozi ba Water For People ku rwego rw’Isi, Mark Duey, yashimiye umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage barwo, anavuga ko ubufatanye bwa leta n’imiryango yigenga bushyizwemo imbaraga bwagira uruhare mu guhindura Isi nziza.
Water For People ni Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ugamije gufasha abatuye isi kubona mazi meza no gutezaq imbere serivisi z’isuku n’isukura. Uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2008.
Amafoto: Irakiza Yuhi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!